Hari hashize igihe hitezwe indirimbo yahuriyemo abahanzi babiri bivugwa ko ari bo bakomeye mu Rwanda, The Ben na Meddy. Iyi ndirimbo yatangiye kwamamazwa mu minsi ishize gusa aka wa mugani iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe,iyi ndirimbo ‘Lose Control’ yashyize ijya hanze. Byatangajwe ko iyi ndirimbo yakozweho n'aba producers bane.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Monster Record yakozweho n'aba producer bane bose bo mu Rwanda ari bo Madebeat, Nicolas, Junior Multisystem ndetse na Mastora. Usibye iyi ndirimbo ariko kandi nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga Meddy na The Ben banamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo isaha iyo ari yo yose aya mashusho yajya hanze.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘LOSE CONTROL’ YA MEDDY NA THE BEN
The Ben na Meddy bose baza mu Rwanda babaga batumiwe na EAP ikunze gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO