Nzi ahantu muri iki gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan waba uri umusiramu cyangwa se undi wese ukunda ifutari yasohokera n’umuryango we akanezezwa n’amafunguro yizihiye umubiri. Ni muri Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamarimbo mu mujyi wa Kigali, yitegeye Bank Of Kigali(BK).
Urashaka ko uku kwezi kwa Ramadhan kwo kwiyegereza Imana gusigara mu mitwe y’abana bawe n'inshuti zawe. Ikaze muri Tizama Bar &Restaurant, kuko baguteguriye ifutari utasanga ahandi. Amasaha ni ya yandi, Tizama ikora amasaha 24 kuri 24. Mu rwego gukomeza gufata neza abakiriya bayo Tizama yanaguye aho imodoka, amapikiki n’ibindi binyabizaga byaparikaga.
Ruhasyankiko Medard ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Tizama yavuze ko hari hashize igihe bafite ikibazo cy’uko ababaganaga batabonaga ahantu hanini ho guparika ariko ko iki kibazo bamaze kugikemura.
Ifutari irateguye neza
Biroroshye kugana Tizama Resto&Bar ushaka ibyo kurya, icyo kunywa, kureba umupira ku nyakiramashusho za rutura, gucinya akadiho n’ibindi byinshyi bisaga ubusabane n’umunezero mu bantu. Iherereye i Nyamirambo yitegeye Bank of Kigali (BK) ku muhanda wa KN 127 ST. Unyuze kuri Banque Populaire ukazenguruka ni ku muhanda wa KN 125 ST na KN 144 ST.
Ushaka gutanga gahunda mbere y’uko uhagera cyangwa se ushaka ko batekera ubukwe bwawe n’ibindi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa muntu wahamagara kuri 0788261855, waba ukoresha E-mail wabandikira kuri rurangwamedard@gmail.com cyangwa se medaricent@yahoo.com.
Gusangira no kuganira n’inshuti muri Tizama Bar&Restaurant ntuzahangayika wibaza uko wishyura mu gihe udafite amafaranga mu ntoki. Bakoresha uburyo bugezweho bwo kwishyura ukoresheje Mobile Money, utumashini twa POS ndetse n'akamishini ka Bank of Kigali (BK).
Biroroshye, kwishyura ushobora gukoresha Mobile Money
Aho guparika haguwe
TANGA IGITECYEREZO