RFL
Kigali

Ibi se wari ubizi? Abadage ni bo banga abayisilamu n’abayahudi kurusha abanyaburayi bose

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:31/05/2018 12:14
0


Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abanyaburayi bwagaragaje ko umudage adashobora kwemerera umwana we gushakana n’umuyoboke w’idini rya Isilamu cyangwa iry’abayahudi keretse gusa hakoreshejwe izindi mbaraga cyangwa nta yandi mahitamo kuko abadage babanga kurusha abandi banyaburayi bose.



Pew Research Center, ikigo cy’abanyamerika gikora ubushakashatsi ku mibereho ya buri munsi ya muntu  cyashyize hanze ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abadage (abaturage b’igihugu cy’u Budage) ari aba mbere banga abayahudi ndetse n’abayisilamu kurusha abandi ku mugabane w’uburayi. Ubu busahakashatsi bugaragaza ko abadage badakunda gushyingira cyangwa gushyingirwa ku bantu bose bafite inkomoko mu bayahudi cyangwa abafite imiryango y’abayoboke b’idini ya Islam.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihe umudage yashaka muri aba ari igihe nta mahitamo afite.

Abayisilamu mu muhango wo gusenga

Icyakora Pew Research Center, ikigo gifite ubunararibonye bw’imyaka 14 mu bushakashatsi nk’ubu kivuga ko abayisilamu ndetse n’abayahudi batanzwe n’abadage ku kigero kimwe. Iki kigo mu bushakashatsi bwacyo kigaragaza ko abaturage b’igihugu cy’u Budage banga urunuka abayoboke b’idini rya Islam ku kigero cya 33% mu gihe abayahudi banzwe ku kigero cya 19%. Ubu bushakatsatsi bugaragaza kandi ko abanyaburayi muri rusange banga urunuka abayoboke b’idini rya Islam kurusha abayahudi.

Muri rusange ikigo Pew Research Center mu bushakashatsi bwacyo kigaragaza ko abarabu cyane cyane abo mu bihugu bigendera ku mahame y’idini rya Islam nabo banga urunuka abayahudi n’abanyaburayi ku rundi ruhande.

Congregants praying at the Kadoorie – Mekor Haim synagogue in Porto, Portugal, May 2014. (Courtesy of the Jewish Community of Porto)

Abayahudi mu muhango wo gusenga berekeye igikuta

Ubu bushakashatsi bw’abanyamerika bwakozwe mu mwaka ushize wa 2017, mu gihe cy’amezi 4 kuva mu kwezi kwa 4 kugeza mu kwa 8 bugaragaza kandi ko abataliyani batifuza gushyingira umuntu uwo ari wese ugendera mu bihango y’idini runaka, yewe n’irya Kiliziya Gatolika kabone n'ubwo icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika i Vatican gihana imbibi n’u Butaliyani.

Image result for vatican view

Ubusitani bwa Vatican,igihugu gito kurusha ibindi ku isi

Sources:Euronews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND