RFL
Kigali

Nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy! Ibyaranze tariki ya 16 Gicurasi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/05/2024 7:22
0


Nk’uko buri munsi uba ufite urwibutso usigira abantu batandukanye hirya no hino, uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi ubitse amateka menshi atazapfa byumwihariko ku mateka y’abahanzi ku Isi hose.



Ni gahunda ya InyaRwanda kukugezaho ibyaranze buri munsi mu mateka kugira ngo niba ari ibyishimo cyangwa akababaro ufite hari uwo mubisangiye ndetse no kurushaho guhugurana ku mateka y’ingenzi yaranze Isi muri rusange.


1770: Ku myaka 14 y’amavuko Marie Antoinette yashyingiranywe na Louis Auguste waje kuba Umwami w’u Bufaransa, icyo gihe yari afite imyaka 15 y’amavuko.

1777: Uwitwa Lachlan McIntosh yarasanye n’uwitwa Button Gwinnett ubwo bari mu mukino wo kurwana, icyo gihe bari hafi y’ahitwa Savannah muri Leta ya Georgia. Uyu Gwinnet nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana aba umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwigenge.

1916: Abadage basimbuye Ababiligi mu gukoloniza u Rwanda.

1929: I Hollywood hatanzwe bwa mbere ibihembo bya sinema ”Academy Award".

1991: Umwamikazi w’Ubwami bw’Abongereza Elizabeth II yabaye umuntu wa mbere wo mu Bwami bw’u Bwongereza wagiranye ibiganiro na Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2007: Nicolas Sarkozy yabaye Perezida w’u Bufaransa.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1824: Havutse Levi P. Morton, wabaye Visi Perezida wa 22 wayoboye igihugu Leta  Zunze Ubumwe za Amerika.

1985: Café, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brésil.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND