Mu minsi iri imbere hitezwe ibitaramo bikomeye birimo ikizabera muri Mozambique ndetse no muri Zambia. Ni ibitaramo bizaririmbwamo n’abahanzi b’ibyamamare barimo King James, Intore Masamba, Orchestre Impala ndetse na Butera Knowless bose bazaba bagiye gutaramira abanyarwanda batuye muri ibi bihugu.
Amakuru y’ibi bitaramo Inyarwanda.com iyakesha Kagabo Jacques umuyobozi wa Rwanda Updates ari nayo iri gutegura ibi bitaramo bya Rwanda Cultural Night. Kagabo Jacques yatangaje ko ibi bitaramo bigiye kuba ari gahunda ndende y’ibitaramo bagiye gukora bizazenguruka imigabane yose y’Isi. Ibi bitaramo bigamije gususurutsa no kwigisha umuco nyarwanda abanyarwanda batuye mu mahanga harimo n'abana bakiri bato bahavukiye ndetse banahakuriye ariko badakunze kugera mu Rwanda.
Uretse ibi ariko ni n'uburyo bwiza ngo bwo guhuza abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n'abahanzi ba hano mu gihugu mu rwego rwo kwagura muzika y’u Rwanda no mu banyarwanda baba mu mahanga. Ku ikubitiro ibi bitaramo bigiye guhera muri Mozambique aho bazataramira tariki 24 Kamena 2018 mu gihe tariki 30 Kamena 2018 ari bwo bazaba bataramira muri Zambia.
Nk'uko Kagabo Jacques umuyobozi wa Rwanda Updates yabitangarije Inyarwanda.com ngo si ibi bihugu gusa bazaba bataramiyemo ahubwo ni urugendo rurerure rw’ibitaramo bizazenguruka Isi bikumbuza abanyarwanda u Rwanda ndetse banasabana babifashijwemo n'abahanzi b’imbere mu gihugu bazaba banashishikariza aba banyarwanda gukomera k’Umuco nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu cyabo.
Masamba Intore ni umwe mu bazitabira ibi bitaramo
King James azaba asusurutsa abatuye muri ibi bihuguButera Knowless azaba nawe yagiye muri ibi bitaramoOrchestre Impala ni bamwe mu bazasusurutsa abantu muri Mozambique na Zambia
IMPALA ZITEGUYE GUTARAMIRA MURI MOZAMBIQUE
KING JAMES AVUGA KU GITARAMO AGIYE GUKORERA MURI MOZAMBIQUE
MASAMBA AVUGA KU GITARAMO AZAKORERA MURI MOZAMBIQUE
KNOWLESS AVUGA KU GITARAMO AZAKORERA MURI MOZAMBIQUE
TANGA IGITECYEREZO