Nicki Minaj umwe mu baraperikazi bigaruriye imitima ya benshi ku isi mu bakunda Hiphop, yatunguranye yemeza amakuru y’uko ari mu rukundo na Eminem. Aba bombi bakomeje kuganira basa n’abatebya ariko nta n’umwe muri bo wahakanye iby’urwo rukundo n’ubwo bikiri urujijo kuri benshi.
Ibi byose byatangiye ubwo Nicki Minaj yashyiraga kuri Instagram amashusho amugaragza yamamaza indirimbo nshya afatanyije na Big Sean na 2 Chainz. Umwe mu bafana yamubajije ati “Ese waba uri mu rukundo na Eminem?” Nta kuzuyaza Nicki Minaj ati “Yego”.
Eminem (Marshall Mathers III) nawe yahise aza yongeramo umunyu ati “Mukobwa, urabizi ko ari ko bimeze” Nicki Minaj nawe ati “Babe, natekerezaga ko tuzabigira ibanga kugeza ku munsi w’ubukwe, ndaza kuvugana nawe ningera mu rugo” Uburyo aba bombi basubizanyaga byatumye benshi mu babirebaga batangira gukeka ko bari gutebya.
Nicki Minaj w’imyaka 35 yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Nas, mbere yari kumwe na Meek Mill wari usimbuye Safaree Samuels bari bamaranye imyaka 14. Eminem w’imyaka 45 yatandukanye n’umugore we hakaba hashize imyaka irenga 10.
Nicki Minaj yemeje ko ari mu rukundo na Eminem
Nicki Minaj yatandukanye na Nas
Eminem mu bihe bya kera hamwe n'umugore we Kimberly Anne Scott
TANGA IGITECYEREZO