Nyuma y’iminsi 7 nk’uko umuco wa Kinyarwanda ubigena, umupfumu Rutangarwamaboko yise izina umwana we w’imfura ye mu mpera z’icyumweru gishize. Ni umuhango wahuje imbaga y’abatari bacye watangarijwemo ko umwana w’umupfumu Rutangarwamaboko yitwa Rutangarwamaboko Umugiramana.
Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko yahisemo kwita umwana we RUTANGARWAMABOKO UMUGIRAMANA kuko we n’injishi ye (umugore we) ari abagiramana bivuze n’umukobwa wabo w’imfura ari 'Umugiramana'. Umupfumu Rutangarwamaboko aganira na Inyarwanda.com yagize ati:
Umwana yitwa Rutangarwamaboko Umugiramana kuko u Rwanda ari urugiramana kuva na kera na kare. Kuko njye n’injishi yanjye turi abagiramana kandi tubifiteho byinshi dushimira Rugira Rugize amajya n'amaza, Imana y'i Rwanda ihorana natwe.
Nyuma yo kwita umukobwa we izina, umupfumu Rutangarwamaboko yahaye ikivugo gitangaje umukobwa we. Yagize ati:
Mwana wanjye ubwo watutswe n’abakuru ibitutsi by'ineza ni byo shya n'ihirwe by'i Rwanda, urakomeze iyo Nzira y'#UmucoWacu tugutezeho byinshi wa Mugiramana we ngo uzabe umukobwa w'i Rwanda ndetse Mutima w'urugo w'Umwimerere uko byahoze i Rwanda, uramenye utazarwanisha urugamba rw'ubuzima ingufu ahubwo imbaraga z'umutima ni wo ntimatima ya byose! Ntuzatatire So na Nyoko utaretse Kuzaba Wowe ubwawe, urumve umuhanano wa Sokuru na Sokuruza utaretse Nyogokuru na Nyogokuruza, urahore wumva kandi wumvire cyane ba Nyogosenge utaretse ba Nyakowanyu!
Rutangarwamaboko n'umukobwa we
Usibye umukobwa we umupfumu Rutangarwamaboko yatatse umugore we biratinda yagize “NDAGUKUNDA CYANE Njishi yanjye, nagukunze ga rwinshi Byombero by’umudende kabishywe unambyariye imfura iserukanye isura nasesekaranye ku isi yemwega ngo ndazuka ntarapfa none nimpfa bizacura iki...? Turi imfura zikomoka ku mfura ntakabuza ko imfura yacu izaba imfura nyayo! Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, babisize neza Abasizi bacu,Twombeke Manzi n'Umudendezo, NZAHORA NGUKUNDA NJISHI YANJYE!”
Umugore wa Rutangarwamaboko
Uyu muhango wo kwita izina umukobwa w’imfura y’umupfumu Rutangarwamaboko wabereye iwe mu rugo ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, witabirwa n’inshuti z’umuryango zitandukanye.
Umukambwe Pastor Mpyisi nawe yitabiriye umuhango wo kwita izina umwana wa Rutangarwamaboko
TANGA IGITECYEREZO