Umunyamakuru Jean Paul Kayitare ukorera Imvaho Nshya na Radio ya Diaspora yitwa One Nation ikorera i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kwambikana impeta n'umukunzi we bamaze imyaka 3 bakundana.
Kayitare Jean Paul agiye kwambikana impeta n'umukunzi we witwa Ingabire Sharon ukomoka mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare. Ubukwe bwa Kayitare Jean Paul na Ingabire Sharon buzaba tariki 7/7/2018 nk'uko bigaragara ku nteguza y'ubukwe bwabo (Save the date) yagiye hanze tariki ya 1 Gicurasi 2018.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kayitare Jean Paul yadutangarije ko amaze imyaka itatu akundana na Ingabire Sharon. Abajijwe icyo yamukundiye cyatumye amutoranya mu bandi bakobwa bose, yadutangarije ko yamukundiye ubwitonzi, ubuhanga ndetse no gukunda umurimo. Yagize ati:
(Umukunzi) yitwa Ingabire Sharon, tumaranye imyaka 3 (mu rukundo). Namukundiye ubwitonzi bwe, ubuhanga yifitemo no guhora yumva atakwicara adakora muri make nta mwanya we w'ubusa.
Kayitare Jean Paul yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo; Radio Authentic, Rushyashya, Radiyo Ishingiro, Igihe n'ibindi. Yanabaye umwalimu mu mashuri yisumbuye anyuranye ya Leta aho yigishije indimi. Kuri ubu Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru wa Imvaho Nshya na One Nation Radio. Magingo aya Kayitare Jean Paul ni umunyeshuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) aho arimo kwiga ibijyanye n'Ububanyi n'Amahanga.
AMAFOTO YA KAYITARE N'UMUKUNZI WE SHARON
Kayitare na Sharon barebana akana ko mu jisho
Jean Paul Kayitare ni umunyamakuru wa Imvaho Nshya
Ingabire Sharon umukunzi wa Kayitare
Kayitare afata Sharon nk'umwamikazi we
Sharon yerekana impeta y'urukundo yambitswe na Kayitare
Sharon afata Kayitare nk'umwami we
Jean Paul Kayitare agiye gusezera ku buseribateri
Mu bakobwa bose bo ku isi uyu ni we Kayitare yatoranyije nk'umwamikazi we
TANGA IGITECYEREZO