Mu mwaka wa 2017 nibwo umuhanzikazi Megaly Pearl umunyarwandakazi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu muziki, uyu utaruzuza umwaka aririmba kuri ubu agiye guhurira mu gitaramo gikomeye na Mayorkun icyamamare mu muziki wa Nigeria aho uyu muhanzikazi azakorera mu gitaramo kimwe n’uyu musore.
Ubusanzwe yitwa Ingabire Magaly gusa muri muzika akoresha amazina ya Magaly Pearl uyu akaba akora ibijyanye no gusiga ibirungo (Make Up) abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Kuri ubu uyu muhanzikazi umaze kwinjira mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ze harimo iyitwa ‘Nyemerera’ ndetse na ‘Hold me’ izi zose azikoze mu mezi icumi gusa amaze atangiye ibikorwa bye bya muzika.
Magaly Pearl kuri ubu agiye guhurira mu gitaramo n’icyamamare mu muziki wa Nigeria Mayorkun igitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki kikazaba kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 muri leta ya Texas mu mujyi wa Houston aho kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amadorali 25 mu myanya isanzwe ndetse na n’amadorali 50 mu myanya y’icyubahiro.
Igitaramo aba bahanzi bagiye guhuriramo
TANGA IGITECYEREZO