RFL
Kigali

Humble Jizzo [Urban Boys] yavuze ibyo gusinya amasezerano muri Kiwundo Entertainment

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/04/2018 15:12
1


Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo uhuriye mu itsinda rimwe na Nshimiyimana Muhammed [Nizzo Kaboss] avuga ko ibyo gusinya amasezerano muri Kiwundo Entertainment atari byo ahubwo ko ababivuga bashobora kuba bari kubiragura.



Mu mvugo yumvikanisha icyizere cy’uko bumvikanye bashobora guhuza mu mashyi no mu mudiho, Humble avuga ko kugeza ubu nta biganiro bafitanye na Kompanyi ya Kiwundo ariko ko bibaye nabyo batabyanga.Ibivugwa y’uko Humble yaba yaravuye muri Amerika huti huti kugira ngo nka Urban Boys bakomeze ibiganiro na Kompanyi ya Kiwundo Entertainment yakubise agatwenge avuga ko atari byo ahubwo ko igihe cyari kigeze ngo agaruke mu Rwanda n’umuryango we. Aganira na Inyarwanda yagize ati:

Oya oya rwose naje kuko n’ubundi gahunda zari zajyanye zari zirangiye nagombaga rero gusubira mu kazi…Mu bintu byanzanye harimo gukomeza gahunda zanjye. Ibindi byose bijyanye n’itsinda na gahunda zanjye navuga ko dukomeje gukora nk’itsinda akazi karakomeje kandi akaba ari natwe turi gucunga inyungu z’itsinda nta mujyanama navuga ko dufite cyangwa inzu itunganyamuzika runaka irimo kudufasha.

Abajijwe niba ari ibintu bishoboka nka Urban Boys ko basinya amasezerano muri Kiwundo yasubije mu nzira ebyiri; yavuze ko ibintu bishoboka ‘biba ari ibintu biri kugeragezwa naho rero ibitari kugeragezwa [Akubita agatwenge]…..”Gusa ngo imikorere ya Kiwundo iramutse ihuye n’iya Urban Boys bakorana nta kibazo.Mu magambo ye ati “Imikorere yacu n’iyabo iramutse ihuye n’iyacu byakunda biramutse bitaragera rero ntabwo wavuga ngo byakunda kuko ntibyakunda n’abantu bataranaganira!.”

Rwema Denis Umuvugizi wa Kiwundo Entertainment yabwiye INYARWANDA ko nta biganiro azi Urban Boys iri kugirana na kompanyi abereye umuvugizi. Yavuze ko kuri ubu nta muhanzi bari kuganira ahubwo ko abari muri Kiwundo Entertainment bakomeje ibikorwa by’umuziki ku buryo mu byumweru bibiri ibikorwa byabo bazabimurika. Ku murongo wa Telephone Rwema ati :”Ntabyo nzi njyewe (yavugaga ibiganiro)….Rwose iyo tuganira tuganira ibindi ntabyo kuza muri Kiwundo Entertainment birimo rwose nshyizeho n’akadomo.”

rwema

Rwema Denis Umuvugizi wa Kiwundo Entertainment

Kiwundo Entertainment bivugwa ko iri kurambagiza itsinda rya Urban Boyz ni kompanyi yagutse ikora ishoramari mu ruhando rw’imyidagaduro, gukorana n’abahanzi batandukanye, kwamamaza, gukora no gutunganya muzika hejuru y’ibyo hiyongera ho kureberera inyungu z’abahanzi barimo Rabadaba, Vampino na Washington bose mu gihugu cya Uganda.

Mu banyarwanda bakorana na Kompanyi ya Kiwundo yatangiriye muri Uganda barimo Spax wamenyekanye muri Family Squad ndetse n’umukobwa mushya muri muzika witwa Milly [umunyeshuri wo ku ishuri rya muzika ku Nyundo]; hiyongeraho umuhanzikazi w’umurundi ari we Miss Erica.

Urban Boys ni itsinda rifite amateka ahambaye; ryisangije igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi nk’itsinda. Bamaze imyaka icumi bakora umuziki, banyuze benshi abandi batamba indirimbo zabo kugeza ku igezweho ubu yitwa ‘Kigali Love’ Humble avuga ko bari kunoza umushinga wo gukora amashusho yayo.

denis

Urban Boys barakataje mu bikorwa bya Muzika...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Abahungu bazi icyo gukora





Inyarwanda BACKGROUND