Burabyo Yvan cyangwa Yvan Buravan nkuko yitrwa nk’umuhanzi kuri ubu amaze iminisi arembeye mu mujyi wa Kigali ndetse magingo aya akaba ari mu bitaro nubwo amakuru agera ku inyarwanda ahamya ko uyu muhanzi ashobora gusohoka mu bitaro bigenze neza kuri uyu wa Gatanu tariki 23 werurwe 2018 nyuma yo koroherwa nubwo atarakira.
Mu kiganiro n'umwe mu bantu bo muri New Level yadutangarije ko uyu musore mu minsi mike yagize ikibazo cya Grippes akavuga ko agiye kwa muganga nyuma y’amasaha make akagaragara ari mu bitaro. Ku kijyanye n’indwara arwaye mu by'ukuri uwahaye amakuru Inyarwanda yatubwiye ko abaganga bari batarayibona, gusa bagakeka ko ari grippes zivanze n’umunaniro bikarangira arembye.
Yvan Buravan ari mu bitaro
Uku kurwara kwa Yvan Buravan kwasubitse byinshi mu bikorwa by’umuziki harimo n’ibitaramo yagombaga gukora mu mpera z’iki cyumweru, aho yari gukora ibitaramo byo kumurika inzu nshya ifasha abahanzi ya The Mane, icya mbere kikaba kiri bubere i Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 mu gihe hazaba ikindi gitaramo ejo ku wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 muri Camp Kigali.
TANGA IGITECYEREZO