Kuri uyu wa mbere tariki 12 Werurwe 2018, mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyuza mu kigo cya IPRC Karongi habereye ibiganiro aho Polisi y’u Rwanda yaganirije abanyeshuri ku buryo bukwiye bwo kwirinda ibiyobyabwenge.
Ni ibiganiro byatanzwe n’abahagarariye Polisi y’u Rwanda. Ibi biganiro byabereye muri Kaminuza y’Ubumenyi ngiro iherereye i Karongi. Ibi biganiro barimo baha abanyeshuri ba IPRC Kigali babaganirizaga ku bijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge. Ibi biganiro bitangwa mu bigo by'amashuri mu turere dutandukanye mu gihugu ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa IPRC Karongi.
Polisi y'u Rwanda yaganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Karongi
Polisi y'u Rwanda yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge
UWIMANA Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura aho iki kigo cya IPRC Karongi giherereye yaganirije abanyeshuri ku bijyanye no gukumira no kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.
Umuyobozi w'umurenge wa Bwishyura yakanguriye aba banyeshuri kwirinda inda zitateganyijwe
UWIMANA Samuel yanabaganirije kandi bimwe mu bikurura bene izo nda zitateganyijwe aho yemeza ko harimo no kutanyurwa, kudakurikiza impanuro z'ababyeyi n'abarezi n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura yasabye aba banyeshuri kujya banyurwa kandi bakumva impanuro z'ababyeyi
TANGA IGITECYEREZO