Ubusanzwe buri mwaka mu muziki haba igikorwa gikunze guhangayikisha abahanzi, iki ni PGGSS cyangwa Primus Guma Guma Super Star mu magambo arambuye. Ni irushanwa ryitabirwa n’abahanzi baba barakoze neza mu mwaka wabanjirije uwo riberamo. Mu rwego rw’uburinganire mu bahanzi icumi bitabira ab’igitsina gore babiri.
Kuri ubu abahanzi benshi n’abakunzi ba muzika muri rusange bahanze amaso iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya munani ari nayo mpamvu nka Inyarwanda.com twifuje gusangiza abasomyi bacu abakobwa bafite amahirwe yo guhatanira imyanya ibiri y’abakobwa bitabira iri rushanwa rifatwa nk’irya mbere mu Rwanda ndetse n’ibikorwa byabaranze mu mwaka wa 2017 umwaka uzaba urebwaho kugira ngo uhabwe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.
Oda Paccy
Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya munani. Ni umwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa umwaka ushize akaba ari umuhanzikazi wakoze indirimbo ebyiri zonyine arizo ‘No Body’ ifite n’amashusho akaba ari indirimbo yakorewe muri Tanzania muri Wasafi Record. Indi ndirimbo Oda Paccy yakoze ni ‘Oda’ yakoranye na Urban Boys ariko ikaba itarakorewe amashusho. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 uyu muhanzikazi yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Kano’ inafite amashusho yayo.
Young Grace
Young Grace ni umwe mu bahanzikazi badaheruka muri iri rushanwa, mu mwaka wa 2017 uyu muhanzikazi yakoze ibikorwa binyuranye birimo igitaramo yakoze cyo kumurika Album ye yise ’20 a 22ans. Usibye iyi Album uyu muhanzikazi yamurikiye mu gitaramo cyabereye i Rubavu, yanashyize hanze indirimbo eshatu arizo; OG, Ikofi ndetse na Whisky ya papa, zose akaba ari indirimbo zifite amashusho ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 Young Grace yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na musaza we yise Mama nayo ikaba ifite amashusho yayo.
Queen Cha
Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki, umwaka wa 2017 uyu muhanzikazi yitabiriye iri rushanwa rya PGGSS7. N'ubwo yari ari muri iri rushanwa uyu Queen Cha yakoze indirimbo ebyiri ari zo Baby Love yakoranye na Safi Madiba ndetse na Ishusho y’urukundo, izi zose zikaba zifite amashusho. Mu ntangiriro za 2018 uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Never’ yakoranye na Riderman.
Abandi bahanzikazi bahabwaga amahirwe yo kwitabira iri rushanwa barimo Charly na Nina ariko aba bahanzikazi nk'uko byagenze ubushize bashobora kutitabira iri rushanwa cyane ko igihe risanzwe ribera bazaba bari mu bitaramo ku mugabane w’Uburayi. Undi muhanzi wari ukwiriye iri rushanwa ni Marina cyane ko uyu arusha cyane aba bandi ibikorwa yakoze muri 2017, icyakora kugira ngo agemo we bikaba byasaba ko itegeko rigenga iri rushanwa rihindurwa ku buryo uryitabira bitamusaba kuba amaze imyaka itatu mu muziki na cyane ko Marina yinjiye mu muziki muri 2016 bivuze ko awumazemo imyaka ibiri. Mu gihe abategura iri rushanwa, batagendera ku itegeko bari basanzwe bagenderaho, Marina nawe yaba mu bahabwa amahirwe ya hafi yo kwitabira iri rushanwa.
Itegeko rihindutse Marina ni umwe mu baba bafite amahirwe menshi yo kwitabira PGGSS8
Ku bwawe nk’umusomyi hari umuhanzikazi ubona tutavuze? Ese muri aba urabona babiri bakwitabira iri rushanwa ari abahe? Byose ni mu bitekerezo byanyu dusanzwe twakira n’ubusanzwe.
TANGA IGITECYEREZO