Kimwe n'abandi bahanzi bose bo mu Rwanda, Mr Kagame nawe yifuza kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star cyane ko muri uyu mwaka yakoze cyane akaba abona ko ibikorwa yakoze bikwiye kumuhesha amahirwe yo kwitabora iri rushanwa ndetse akaba yabitangaje akimara gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'IBITENDO'
Mr Kagame amaze kugira indirimbo zigera kuri 11 harimo 6 yakoze mu mwaka ushize wa 2017, bigaragaza neza ko yakoze cyane muri uwo mwaka. Mr Kagame asanga nta kintu na kimwe gikwiye kumubuza kwinjira mu irushanwa rya PGGSS muri uyu mwaka wa 2018.
Ubusanzwe Mr Kagame akora injyana ya Rap ariko akayikora mu buryo busa n'ububyinitse kugira ngo abumva indirimbo bumve ubutumwa bananyeganyega nk'uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo baganiraga.
Nk'uko mu ndirimbo ye nshya 'Ibitendo' Mr Kagame aba avugamo urugendo rwe rwa muzika kuva igihe yayitangiriye kugeza kuri uyu munsi twifuje kumenya niba Mr Kagame afite ikipe cyangwa umuntu ureberera inyungu ze muri muzika adusubiza agira ati:
Nta Management Team ngira. Byose ndabyikorera ku giti cyanjye, ndifasha. Kuri ubu hari aho umuziki umaze kungeza pe! Kuko hadahari naba narahagaritse umuziki. Niyishyurira audio na video na promotion y'ibihangano byanjye...Abategura ibitarmo, abafasha abahanzi ndabasaba ko babona ko mu gihe naba mbonye ubufasha nakora neza kandi cyane kurusha uko nakoraga...
Mu minsi ishize abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza bambaye imyenda yanditseho IBITENDO mu buryo bwo kumenyesha abanyarwandakohendaga gusohoka indirimbo yitwa gutyo.
Umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 Ishimwe Noriella, Rocky Kirabiranya na Junior The Premier bamamaza indirimbo Ibitendo
Nicky ukina muri City Maid na Fireman bamamaza indirimbo Ibitendo
Mr Kagame yatangarije Inyarwanda.com ko mu mashusho y'indirimbo ye 'Ibitendo' hazaba harimo udushya twinshi kandi izajya hanze vuba dore ko iri gutunganywa.
Amwe mu mafoto yo mu ifatwa ry'amashusho y'inidrimbo IBITENDO
Mr Kagame na Eesam bafatanyije indirimbo Ibitendo
Kanda Hano Wumve indirimbo 'IBITENDO' ya Mr Kagame
TANGA IGITECYEREZO