Umuhanzi Bad Bunny yabaye umuhanzi wa mbere ugize abantu barenga miliyari 1 bumvise indirimbo ze kuri Spotify muri uyu mwaka wa 2025 ugeze ku munsi wawo wa 15.
Benito Antonio Martínez Ocasio uzwi nka Bad Bunny, umuhanzi w'icyamamare wo muri Puerto Rico, yanditse amateka mashya nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere wa 2025 wujuje miliyari 1 ya Streams kuri Spotify muri uyu mwaka.
Uyu muhanzi usanzwe azwiho kuba umuririmbyi, umuraperi, akanakina filime, afite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane nka "Tití Me Preguntó na Callaíta" ku mbuga zinyuranye za muzika.
Bad Bunny ari mu bakomeye ku Isi, kandi yayoboye abandi mu ndirimbo zitanga ibyishimo n'amarangamutima, bituma abantu benshi batandukanye bamukunda.
Mu 2025, iyi ntambwe ivuze ko uyu muhanzi amaze gukundwa cyane ndetse afite umubare w'abamukurikira wihariye muri Spotify.
Kuva yatangira urugendo rw’umuziki, Bad Bunny yagiye yinjira mu ndirimbo nyinshi zakunzwe, atanga ubutumwa bukomeye kandi bufite ubuzima mu muryango wa muzika.
Bad Bunny waririmbye Mía afatanyije n'umuraperi Drake agaragaza neza ko ari mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wo muri Amerika cyane cyane guhesha izina igihugu cye, kandi anategura ahazaza heza mu bihe biri imbere. Ibi bigaragaza impinduka zikomeye z'umuziki ndetse n'ubushobozi bwa Spotify mu guha abahanzi uburyo bwo gutera imbere byihuse nk'uko bitangazwa na Pop Base izwiho gutangaza no gusesengura amakuru y'ibyamamare.
Uyu munsi, Bad Bunny arushijeho kugera ku bantu benshi ku isi yose nk'umuhanzi w'icyitegererezo utaririmba mu rurimi rw'Icyongereza nk'uko benshi babimenyereweho ku bahanzi bateye imbere muri muzika, kandi nubwo hari abatamuzi ariko azwi na benshi akenshi bakunda umuziki.
Umuhanzi Bad Bunny,waciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wujuje Streams (abumva indirimbo ze) kuri Spotify zingana na miliyari muri uyu mwaka wa 2025
TANGA IGITECYEREZO