Itsinda ririmo umuhanzi Jean Luc Munyampeta ryakoreye ivugabutumwa muri gereza ya Nsinda, ritanga inkunga ya Bibiliya n'imyenda ku bagororwa baba muri iyo gereza, birangira abagorerwa bagera ku 141 bakiriye agakiza.
Tariki 10/02/2018 ni bwo umuhanzi Jean Luc Munyampeta, korali Inshuti z'ijuru, komite ya JA, iy'ubutabazi ndetse n'umubwiriza Musoni Flavier, bagiriye urugendo rw'ivugabutumwa muri gereza Nsinda iri mu karere ka Rwamagana. Bakorerayo igitaramo, babwiriza ijambo ry'Imana abagororwa baba muri iyo gereza banabaha inkunga ya Bibiliya n'imyenda.
Jean Luc Munyampeta (iburyo) ubwo yabashyikirizaga imyenda yakusanyije
Amakuru Inyarwanda.com ikesha Jean Luc Munyampeta ni uko iki gikorwa cy'ivugabutumwa bakoreye muri gereza ya Nsinda cyagenze neza dore ko habonetse abagororwa 141 bakira agakiza bakiyongera ku bandi 209 bakiriye agakiza ubwo Munyampeta yaherukagayo mu mpera za 2017. Aganira na Inyarwanda.com, umuhanziJean Luc Munyampeta ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi yagize ati:
Mbifashijwemo nabayobozi bitorero rya Muhima departement ya J.A ndetse na departement y'ubutabazi twatanze imyenda, amasabune na Bibiliya, mfatanije na chorale inshuti zijuru n'umubwirizabutumwa Musoni Flavier twahakoze umurimo ukomeye abemeye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza wabo ni 141 biyongera kubandi 209 biyeguriye Imana bakanabatizwa ubwo mperutseyo muri Nzeli 2017. Mu by'ukuri turashima Imana yabanye natwe. Gukorera Imana nta gihombo.
Ivugabutumwa Jean Luc Munyampeta amaze igihe akorere muri gereza ya Nsinda ryatumye abagororwa bamwishimira cyane ndetse bamuha inkoni nk'ikimenyetso cy'uko bamugize umuvugizi wabo mu by'ivugabutumwa aho azajya anabazanira abahanzi ndetse n'amakorali. Nyuma yo kugirwa umuvugizi w'abagororwa ba Nsinda mu by'ivugabutumwa, Jean Luc Munyampeta yahise atangiza igikorwa cyo kwakira inkunga yo gufashisha abagororwa.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruherutse guhabwa igihembo muri Sifa Rewards 2017 kuba rworohereza ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza. Ubwo bahabwaga iki gihembo kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation itanga ibi bihembo yavuze ko korohereza ivugabutumwa mu magereza byatumye haboneka abagororwa batari bacye bemera ibyaha byabo bakihana bagasaba imbabazi.
REBA ANDI MAFOTO
Babahaye inkunga ya Bibiliya
Babahaye n'imyenda
Korali Inshuti z'ijuru nayo yari mu itsinda rya kumwe na Munyampeta
REBA HANO INEZA Y'UMUNTU YA JEAN LUC MUNYAMPETA
TANGA IGITECYEREZO