Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, James na Daniella bataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abantu 15 bakiriye agakiza; ni mu gihe mugenzi wabo Ngabo Medard Jorbert [Meddy] yakoreye igitaramo cya Gatatu muri Canada, ashima ko akomeje gukora ugushaka kw’Imana.
Iki gitaramo cya James na Daniella cyabereye muri Leta ya Arizona ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, ni mu gihe Meddy yataramiye mu Mujyi wa Ottawa ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, ari kumwe n’umuhanzi Adrien Misigaro bamaze kugendana urugendo rukomeye muri ibi bitaramo.
Si ubwa mbere James na Daniella bari bataramiye muri Amerika, ariko ni ubwa mbere Meddy yari akoreye ibitaramo muri Canada; yaherukaga muri kiriya gihugu mu myaka itandatu ishize ubwo yakoraga umuziki w’indirimbo zizwi nk’iz’isi ‘Secullar’.
Ibitaramo bya James na Daniella byateguwe na Sosiyete y’umuziki wa AfroHub Entertainment yashinzwe n’abarimo Ernesto Ugeziwe. Iki gitaramo cyatangombaga gutangira saa kumi z’umugoroba, ariko cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba, ahanini bitewe n’ibibazo bya tekinike.
James na Daniella baririmbye mu bice bibiri; kandi amatike yashize mbere y’amasaha macye. Ernesto Ugeziwe ati “Abantu baje hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya basanzwe amatike yashize, ndetse ntabwo babashije kubona aho kwicara. Ni igitaramo cyarangiye saa yine z’ijoro, ndetse bagize n’umwanya wo gufata amafoto n’abantu bari bitabiriye iki gitaramo.’
Mu bahanzi bari bateganyijwe kuririmba muri iki gitaramo, Kadogo niwe utarabashije kuboneka. Iki gitaramo cyabereye ahantu hasanzwe hakira abantu bari hagati ya 500 na 600, ndetse bakomereje urugendo rwabo mu Mujyi wa Dallas, aho bazakorera igitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Noheli.
Ernesto ati “Byagenze neza! Wumve ko saa kumi n’ebyiri zageze twamaze guhagarika kugurisha amatike yose. Navuga ko twagize ibihe byiza kubera aba baramyi.”
Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram, Meddy yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’ibitaramo ari gukorera muri Canada, kandi yanditswe mu gitabo cy’ubugingo, bimuha impamvu nyinshi zo kwiyemeza gukomeza gukora gushaka kw’Imana.
Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, yanataramiye mu Mujyi wa Toronto, ku wa 15 Ukuboza 2024. Aherutse kugaragaza ko afite ibindi bitaramo azakorera mu Mujyi wa Vancouver na Edmond ku matariki azatangazwa mu gihe kiri imbere.
AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA MEDDY MU GIHUGU CYA CANADA
Meddy amaze iminsi muri ibi bitaramo bigamije gufasha Abakristu kwegerana n'Imana
Meddy yakoreye igitaramo cya Gatatu muri Canada, ni nyuma y'igihe gishize yinjiye muri Gospel
AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA JAMES NA DANIELLA MURI AMERIKA
James na Daniella bisunze indirimbo zinyuranye zabo batanze ibyishimo muri iki gitaramo
Abantu 15 bakiriye agakiza mu gitaramo, James na Daniella bakoreye muri Leta ya Arizona
TANGA IGITECYEREZO