RFL
Kigali

Imodoka Miss Rwanda 2018 azegukana irusha agaciro ka miliyoni 3 izo bari basanzwe batanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/02/2018 10:12
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 ni bwo abakobwa bose bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda berekeje mu mwiherero, iki gihe aba bakobwa babanje kunyuzwa kuri Rwanda Motor kwerekwa imodoka Nyampinga w’u Rwanda 2018 azegukana cyane ko iba yaguzwe n’umuterankunga mukuru wa miss Rwanda Cogebank.



Ubwo bageraga kuri Rwanda Motor babanje kwerekwa zimwe mu modoka zihacururizwa babona kwerekwa imodoka nshya, aha ariko mu modoka babanje kwerekwa harimo iyo bari basanzwe bahemba ba Nyampinga batambutse mu myaka ishize aha bakaba barabahembaga Suzuki yitwa ‘Suzuki Swift’ iyi ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 ubwo aba bakobwa berekwaga imodoka uzatsinda azegukana beretswe ‘Suzuki Baleno’ iyi arinayo uzatsinda azegukana iyi ikaba ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bisobanuye ko iyi irusha agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda iyari isanzwe itangwa.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 azatorerwa mu birori bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center aho kwinjira muri ibi birori ari 5000frw ku muntu umwe, mu myanya y’icyubahiro akaba ari 10000frw mu gihe abantu icumi bazaba bishyize hamwe bazahabwa ameza ya 500000frw.

REBA HANO UBWO ABAKOBWA BEREKWAGA IMODOKA UZATSINDA AZAHEMBWA

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Imodoka isanzwe abakobwa begukanaga ikamba bahabwaga 'Suzuki Swift' ya miliyoni 15Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018‘Suzuki Baleno’ ya miliyoni 18 ni yo izahabwa umukobwa uzegukana ikamba muri uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jermain6 years ago
    iyi modoka imeze neza





Inyarwanda BACKGROUND