Umuhanzi Radio Mozey umwe mu bari bagize itsinda rya Radio Mozey ryo muri Uganda yitabye Imana mu rukerera rw'uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 nk'uko Inyarwanda.com ibikesha itangazamakuru ryo muri Uganda.
Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio ni umusore wabanaga na Weseal mu itsinda Good Life rikunzwe mu muziki muri Uganda no mu karere. Radio yitabye Imana azize aburwayi nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mirwano yabaye tariki 22 Mutarama 2018 aho yakubiswe n’abasore bahuriye mu kabari 'De Bar' kari Entebbe mu mujyi wa Kampala, bakaza kumurusha ingufu bakamukubita kugeza ubwo bamukomerekeje bikomeye mu mutwe.
Radio yaje kumara igihe kinini ari muri Coma mu bitaro bya Nsambya Hospital ndetse aza no kubagwa mu mutwe, nyuma aza gusa n'uworohewe, gusa magingo aya yamaze kwitaba Imana ku myaka 33 y'amavuko. Inshuti ze n'abavandimwe ntako batagize ngo yitabweho mu kuvurwa n'inzobere ndetse hari n'amakuru avuga ko Perezida Museveni yatanze Miliyoni 30 z'amashiringi ya Uganda nk'inkunga yo kumuvuza.
REBA HANO ITANGAZAMAKURU RYA UGANDA RYEMEZA URUPFU RWA RADIO
Radio yitabye Imana
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
REBA HANO (Tukikole) NEERA YA RADIO & WESEAL
TANGA IGITECYEREZO