Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2018 itsinze REG VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wakinirwaga muri sitade nto ya Remera ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018.
Ni umukino amakipe yombi yahuragamo ku nshuro ya gatatu muri uku kwezi kuko baheruka mu mikino y’amatsinda. Icyo gihe REG VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-0. Ibi byaje nyuma yahoo REG VC yari imaze iminsi itsinze Gisagara VC amaseti 3-0 ubwo bakinaga igikombe kibanziriza shampiyona, igikombe cyari cyateguwe n’Akarere ka Gisagara.
Ikipe ya Gisagara VC ntiyatinze kwinjira mu mukino kuko seti ya mbere bayitangiye banayisoza bari imbere n’amanota 25 kuri 21 ya REG VC. Seti ya kabiri nibwo REG VC yabaye nkaho yiminjiramo agafu birangira Gisagara VC iyitsinze n’amanota 26-24.
Muri iyi seti ya kabiri, REG VC yaje gufashwa cyane na Mutuyimana Aimable na Ntagengwa Olivier bagiye bayifasha gutsinda amanota bityo bikabafasha gukomeza gusatira abakinnyi ba Gisagara VC barimo; Sibomana Placide Madison na Mukunzi Christophe bari bariye amavubi muri uyu mukino baherekejwe na Dusabimana Vincent (Gasongo) kapiteni wabo.
Muri seti ya Gatatu byabaye nk’umweso kuko Gisagara VC yakunze gusiga cyane REG VC bityo birangira bayitsinze ku manota 25 mu gihe REG VC yari imaze kugwiza amanota 15. Seti ya gatatu yagoye REG VC kuko ni bwo Mutuyimana Aimable yari amaze kunanirwa bityo ikipe ikomeza guhekwa na Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavier waranzwe no gukora amanota atari menshi cyane kuko akenshi imipira yayitaga hanze cyangwa ikagwa mu rucundura. Aha, niho Gisagara VC batangiye kwisanzura bakina batikanga kwishyurwa.
Uko umukino warangiye
Uyu mukino wakinwe ubwo RRA WVC yari imaze gutwara igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-0
Gisagara VC basuhuzwa n'abayobozi batandukanye mbere y'umukino
Nyuma y’umukino ni bwo Nyirimana Fidele umutoza wa Gisagara VC yabwiye abanyamakuru ko mu mikino iheruka REG VC yagiye ibafatirana bataremenyera bityo ikabatsinda byoroshye. Gusa ngo kuri uyu mukino basanze bamaze kugira akantu ko kumenyerana. Yagiz ati:
Imikino ibiri yabanje, abakinnyi banjye bari bataragera mu ikipe, tutariyumvanamo yaba njyewe, yaba abakinnyi yaba no muri Gisagara abenshi bari batarahiyumvamo kuko abenshi bari bavuye hirya no hino. Hari abavuye hanze bakaruhukira i Kigali batariyumva muri Gisagara. Ubu rero turi kwiyumvanamo. Gusa ikipe nk’iyi iba imaze iminsi igutsinda iza ifite icyizere cyane. Icyo twaje tuvuga ni ugukina ibyacu kugira ngo nibaza biyizeye bibagore.
Nyirimana yavuze ko kuri ubu ikipe ye amaze kuyubaka kugeza ku kigero cya 90% kuko ngo afite abakinnyi batakinnye bagomba kuzaza muri shampiyona ndetse n’abakinnyi bafite ibibazo by’imvune nka Murangwa Nelson urwaye urutoki.
Muri iki cyiciro, ikipe ya UTB VC yatsindiye umwanya wa gatatu itsinze Kirehe VC amaseti 3-0. Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, ikipe ya Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club ni yo yatwaye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-0.
Ubwo umukino wari urangiye
Karera Emile Dada umukinnyi wa Gisagara ategereje ko bamusuhuza
Lt.col.Patrice Rugambwa wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC asuhuza abakinnyi
Kansiime Kagarama visi perezida wa FRVB niwe wavuze nk'uwari uyihagarariye mu gutanga ubutumwa bwa gitwari
Hatangwa ubutumwa bw'umunsi w'intwali ugomba kwizihizwa kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018
Gisagara VC niyo yatangiye iri imbere mu manota
Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC
Sibomana Placide Madison nawe akinira Gisagara VC
Sibomana Placide abwira abafana ko ahari
Abakinnyi ba REG VC bakingiriza aba Gisagara VC
Gisagara VC yayoboye amaseti ya mbere
Abafana
Dusabimana Vincent bita Gasongo niwe kapiteni wa Gisagara VC
Ibikombe
Nyirimana Fidele umutoza wa Gisagara VC yishimira iseti
Mukunzi Gasarasi Christophe umwe mu bakinnyi bafashije Gisagara VC kuzonga REG VC mu mukino
REG VC yaherukaga gutsinda Gisagara VC mu mikino yo mu matsinda
Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kirehe VC amaseti 3-0
Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu
Umukinnyi wa Volleyball wavuga ko arusha imbaraga Sibomana Placide Madison yaba yiraririye
Aganira n'abanyamakuru, Nyirimana Fidele utoza Gisagara VC yavuze ko REG VC yakunze kubatsinda mu gihe ikipe ye yari itaramenyerana
Nyirimana Fidele n'abakinnyi be bafatanya kwishimira igikombe
Abakinnyi ba Gisagara VC bishimira igikombe
Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu yishimira igikombe
Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC niwe washyikirije REG VC igihembo cyabo
Nkurunziza Gustave uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) ni we wahaye RRA VC igikombe
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO