RFL
Kigali

Diamond Platnumz yarambagije inzu ashaka kugura i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/01/2018 10:00
7


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 ni bwo umuhanzi w'icyamamare mu karere wo muri Tanzania, Diamond yatemberaga ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali. Yahereye ku isoko rya Nyarugenge, akomereza ahari inzu ashaka kugura ahava ajya i Nyamirambo.



Nyuma yo kuva ku isoko rya Nyarugenge aho yakiriwe n'abantu benshi bashakaga kumureba no kumukoraho, Diamond yaje kujya ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Centre ahari inzu ashaka kugura. Ni inzu nini cyane y'ibyumba hafi 10. Abanyamakuru ntibigeze bemererwa kuyinjiramo ndetse n'abafashe amafoto byari ukwiyiba.

Naseeb Abdul Juma wamamaye nka Diamond, yinjiye muri iyo nzu, arayitegereza yose, arayishima anayifotorezaho, gusa ntiyigeze ayishyura na cyane ko kimwe mu byari bimuzanye i Kigali harimo no kurambagiza iyo nzu ashaka kugura. Mbere yuko aza mu Rwanda, Diamond yari yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ashaka kugura inzu i Kigali akahagira urugo.

Kimwe mu byemeza ko iyi nzu yasuye ari yo Diamond ashaka kugura nubwo himanywe amakuru yerekeranye n'iyi nzu, nuko ubwo yatangazaga ko ashaka kugura inzu i Kigali, yakoresheje ifoto ya Kigali igaragaramo ibice byegeranye na Kigali Convention Centre, none inzu yasuye nayo iri munsi ya Kigali Convention Centre. Ubwo Diamond yatangazaga ko ashaka kugura inzu i Kigali, yaragize ati:

Ndi gushakisha umutungo nagura i Kigali. Urugo rushya rw'umuryango wa Simba... muryango wanjye wo mu Rwanda, hari igitekerezo?? Ndashaka kugira ahantu i Kigali mu Rwanda, ni kimwe mu bihugu nkunda nifuza ko bimwe mu bikorwa byanjye byaba biriyo.. bavandimwe banjye bo mu Rwanda, ni akahe gace mubona kankwiye?

diamond

REBA AMAFOTO Y'INZU DIAMOND ASHAKA KUGURA I KIGALI

Diamond

Ni inzu nziza iri mu gipangu kinini, iyi modoka niyo Diamond yari arimo

Diamond

Iyi nzu iherereye ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Centre


Diamond

Iyi nzu Diamond yayishimye

REBA HANO INDIRIMBO DIAMOND YAKORANYE NA RICK ROSS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibwa26 years ago
    Abagira ibihiye barya inkwi sha!
  • mwalimu6 years ago
    nyumba hii naijua ni nzuri mno!
  • Sébastien 6 years ago
    ariko se uyu nawe ari mu biki kugura inzu byabaye nkamatangazo yaguze se akareka chantage
  • Edimond6 years ago
    Njo karibu jirani wetu na kwetu kuna usafi na utulivu tuli
  • Kiki6 years ago
    Shadyboo genda waguye ahashashe . Uwo mwana ugiye kubyara wa diamond azagukiza
  • Shaddyboo6 years ago
    shaddyboo...Chibu byose ni bimwe ukuntu..harimo za buuu gutya..Shaddyboo ni danger ibintu byose biri provided
  • kirenga6 years ago
    Ahhhhh





Inyarwanda BACKGROUND