Mu gihe kuri ubu ku isi hari kumvikana ingo z'abakristo benshi zitandukana burundu mu gihe baba barasezeranye kubana akaramata, Apotre Serukiza Sosthene yanditse igitabo gikubiyemo impunguro ku bashakanye.
Igitabo Apotre Serukiza Sosthene agiye kumurika, gikubiyemo ingingo 14 zikomeza urugo rw'abashakanye. Iki gitabo azakimurika ku Cyumweru tariki 14/1/2018, aho abazitabira bazinjira babanje kwinshyura 10,000Fr kuri Couple.Umuhango wo kumurika iki gitabo uzabera muri M Peace Plaza ahazwi nko kwa Makuza, kuva saa kumi z'umugoroba.
Apotre Serukiza uyobora itorero ‘Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda’ rikorera ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, yabajijwe na Inyarwanda.com impamvu muri iyi minsi abakristo bari gukora Divorce ku bwinshi, nuko atangaza impamvu iri kubitera. Apotre Serukiza Sosthene yasubije ko abakristo bakora 'Divorce' ari ikimenyetso cy'uko umwe muri bo aba yarekuye umusaraba akava mu byizerwa.
Intumwa Serukiza Sosthene/Byishimo Espoir
Apotre Serukiza yakomeje avuga ko abashakanye ari abakristo nta mpamvu n'imwe iba ikwiriye kubatandukanya kuko baba bakwiriye kubana ubuzima bwabo bwose. Yunzemo ko kuba muri iki gihe hari kuba Divorce nyinshi mu bakristo, ari imperuka iri kubasohoreraho. Intandaro y'ibi byose, ngo ni abakristo bahindutse aho kuri ubu basigaye bigana ibigezweho bagata indangagaciro za Gikristo. Apotre Serukiza yagize ati:
Abakristo bakora Divorce ni ikimenyetso cy'uko umwe muri bo aba yararekuye umusaraba, ibi byose kandi biterwa no kuba muri iki gihe ubukristo bwarahindutse bukaba bwigana ibigezweho, abakristo bagata indangagaciro za Gikristo. Kuba biri kuba cyane muri iki gihe ni imperuka iri kubasohoreraho.
Igitabo Apotre Serukiza agiye kumurika gifite amapaji 98. Abarebwa n'iki gitabo ntabwo ari abakrsito gusa, ahubwo ni abashakanye muri rusange nkuko Apotre Serukiza yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 8/1/2018. Apotre Serukiza yabwiye Inyarwanda ko amaze umwaka wose yandika iki gitabo, gusa ngo hashize imyaka 7 atangiye gufasha abashakanye aho yagiye abategurira amahugurwa n'ibiterane bitandukanye.
Igitabo Apotre Serukiza agiye kumurika
TANGA IGITECYEREZO