RFL
Kigali

Bamusabye kuzakora 'One Man Concert': Ibyabereye inyuma y'amarido n'udushya mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2024 16:30
0


Chryso Ndasingwa akomeje kuba Chryso Ndasingwa nyuma yo kwandika amateka akaba umuhanzi wa kabiri ku Isi wujuje BK Arena ndetse akaba umuhanzi wa mbere ubikoze mu gitaramo cye cya mbere kuva atangiye umuziki.



Iki gitaramo cyiswe "Wahozeho Album Launch" cyabaye kuwa 5 Gicurasi 2024 kibera muri BK Arena. Cyaranzwe n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko uyu muramyi yujuje inyubako ya BK Arena, ibintu byari byarakozwe gusa na Israel Mbonyi. Ni bo gusa bamaze guca aka gahigo kuko n'abahanzi mpuzamahanga bakomeye bahataramiye batarayuzuza.

Chryso Ndasingwa uri gusoza amasomo ya Tewolojiya, yakoze aya mateka ubwo yamurikaga album ya mbere 'Wahozeho' muri iki gitaramo gikomeye akoze nyuma y'imyaka 3 gusa amaze mu muziki. Yafatanyije na Aime Uwimana, Josh Ishimwe, True Promises, Papi Clever na Dorcas, Azaph Music International na Himbaza Club.

Ni igitaramo cyahembuye imitima ya benshi nk'uko n'amafoto abigaragaza, benshi bakaba barasutse amarira y'ibyishimo. Abari mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa bari mu mavuta menshi yo gutambira Imana ku buryo iyo hagiraga akabazo tekinike kaba, bateraga 'Wahozeho' na Haleluya nyinshi mu kwanga ko umwanzi satani abiba umunezero bari bafite.

Chryso Ndasingwa yashyigikiwe n'abarimo umubyeyi we (Mama) n'abashumba mu Itorero abarizwamo rya New Life Bible Church Kicukiro ari bo Pastor Frank Karemera wa 'Kinyarwanda service' na Pastor Fred Katagwa wa 'English service' n'imiryango yabo. Abaramyi benshi bamufashije kwamamaza igitaramo cye, ndetse baranitabira cyane.

Tugiye kwitsa ku byabereye inyuma y'amarido muri iki gitaramo ndetse n'udushya!

1.Itsinda ry'abanyamasengesho ryazengurutse imfuruka za BK Arena risengera igitaramo

Ntabwo bikunze kubaho mu bitaramo, gusa mu cya Chryso Ndasingwa byarabaye aho abanyamasengesho bazengurutse imfuruka za BK Arena basengera iki gitaramo. Bahageze mbere y'abandi, batangira kwinginga Imana bayisaba kwigaragaza muri iki gitaramo. Nyuma yo kubohoza ikirere mu buryo bw'Umwuka, habaye igitaramo cyiza cyane.

2.Bishop Aimé Uwimana yavuye ku ruhimbi umwanya we utarangiye

Umuramyi Aimé Uwimana ufatwa nka Sekuru y'abahanzi ba Gospel mu Rwanda, niwe waririmbye bwa nyuma mu bahanzi batumiwe na Chryso Ndasingwa. Yavuye ku ruhimbi umwanya we utarangiye. Icukumbura twakoze rigaragaza ko byatewe n'uko iyo barenza saa yine n'igice (22h30) hari kuzimywa ibyuma, igitaramo kikarangira nabi.

3.Amatike ya VVIP yari menshi cyane kandi yarashize! Abayaguze bashyize hasi icyubahiro batambira Imana koko!

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, cyerekanye ko abakunzi be benshi bomatanye n'Imana ndetse hari uwabikomojeho avuga ko 'Chryso yazanye urusengero muri BK Arena'. Baramwitabye ku bwinshi bagura amatike ya VVIP nk'abagura amasuka. Itike imwe ya VVIP yari 20,000 Frw.

Bamwe mu bayaguze banze kwicara mu myanya bateguriwe y'abanyacyubahiro, bahitamo kwicara hejuru mu myanya yindi mu guharira abandi bari bafite inyota iruta iyabo. Hagati aho ariko amatike ya 5,000 Frw niyo yabanje gushira. Amafoto agaragaza bamwe mu bakunzi be bizihiwe cyane kugera aho basuka amarira y'ibyishimo. Byari umunezero udasanzwe!!

4."Wahozeho Album Launch" ni cyo gitaramo cya mbere cyabereye muri BK Arena abantu bakahagera kare ndetse kigatangirira ku gihe

Igitaramo cya Chryso ni cyo cyatangiriye igihe mu bindi byose byabereye muri BK Arena ndetse ni cyo cya mbere cyabaye abantu bakahagera kare saa munani n'igice (14h30) kuko mu bindi bitaramo abantu batangira kuhagera saa kumi n'ebyiri zuzuye (18h00). Iki gitaramo cyatangiye saa 17h30 mu gihe ibindi bitaramo bitangira saa 19h00 cyangwa saa 20h00.

5.Papi Clever na Docas bageze ku ruhimbi, bamwe mu bitabiriye batangira kuririmba 'Wahozeho' ya Chryso

Ubwo Papi Clever na Dorcas bari bageze ku ruhimbi, batinze gutangira, abantu batangira kuririmba "Wahozeho" ya Chryso Ndasingwa, gusa ntibyababujije kuririmba neza ndetse abitabiriye igitaramo baranyurwa cyanee. Babikoze mu guha icyubahiro Chryso wateguye iki gitaramo no mu kwirinda ko hashira umwanya munini abantu bose bacecetse.

6.Chryso Ndasingwa yasabwe kuzakora igitaramo ari wenyine 'One-Man Concert'

Kubera uburyo abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bari banyotewe cyane no gutaramana ku nshuro ya mbere na Chryso Ndasingwa, ntibyakunze ko bataramana igihe kinini kuko hari indirimbo zinyuranye kandi zizwi ataririmbye kubera umwanya wamubanye muto.

Byatumye bamwe mu bakunzi be bamusaba ko ubutaha yazakora wenyine kugira ngo bamwumve neza, kuko ubwinshi bw’abahanzi bwatumye akora umwanya muto. Ntabwo yahise abasubiza, gusa kuba barabimusabye birashoboka ko azubaha ubusabe bwabo cyangwa ntibinakunde kubera impamvu zinyuranye.

7.Apostle Masasu yafashe indege ijya Canada akiva mu gitaramo cya Chryso

Byarashobokaga ko Chryso Ndasingwa ahabwa igisubizo cya Oya ubwo yasabaga Apostle Masasu kuzabwiriza mu gitaramo cye kuko uyu mukozi w'Imana yari afite urugendo ruhurirana n'itariki ya 'Wahozeho Album Launch'. Ku bw'umugisha w'Imana, Apostle Masasu yemereye Chryso ndetse ahesha umugisha mu buryo bukomeye abitabiriye.

Ubwo igitaramo cyari gihumuje, Apostle Masasu yatumijeho Chryso amusabira umugisha ku Mana amurambitseho ibiganza. Yamushimiye uburyo yateguyemo igitaramo cye. Nyuma yo kumusengera, amakuru avuga ko Apostle Masasu yahise yerekeza muri Canada. 

8.The Ben yananiwe guhisha amarangamutima, Israel Monyi aryumaho!

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyakoze ku mitima y'ibihumbi n'ibihumbi. Abanyamuziki benshi bitabiriye iki gitaramo ndetse bashimira uyu musore ku ntambwe nziza ateye. Minisitiri ufite abahanzi mu nshingano, Dr Utumatwishima Abdallah, yashimiye Chryso Ndasingwa n'abamufashije bose ku bw'igitaramo cyiza yakoze ndetse no kuba yarujuje BK Arena.

The Ben ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki nyarwanda, akaba yaratangiriye umuziki muri Gospel, kandi akaba anaca amarenga yo kuzawugarukamo, yananiwe guhisha amarangamutima ye, asangiza abamukurikira kuri Instagram amashusho y'igitaramo cya Chryso Ndasingwa, avuga ko ari bimwe mu bihe byiza cyane yishimiye kubona. Yongeyeho ati "Imana ikomeze ikwagure".

Israel Mbonyi ufite agahigo ko kuba yarujuje BK Arena inshuro ebyiri, ntabwo aragira icyo avuga kuri mugenzi we Chryso nawe waciye agahigo ko kuzuza BK Arena. Icyakora, mbere y'uko igitaramo kiba, yasabye abamukurikira kuzitabira iki gitaramo. Kuba atarashimira Chryso wanditse amateka, byatumye yohererezwa ubutumwa n'umukunzi w'umuziki.

Nyiri ubu butumwa yasabye ko abaramyi bajya baterana ingabo mu bitugu. Ati "Nshuti Israel Mbonyi, dufashe utange ubutumwa bwo gushimira (Congratulations message) Chryso Ndasingwa akoze igikorwa wakoze nk'agahigo. Muri make muterane ingabo mu bitugu, ijambo ry'Imana rikwire hose kandi hariya hantu [BK Arena] bisa n'aho hari igicaniro cy'Uwiteka ntimuzatume kizima".

Nyuma y'uko Chryso yujuje Arena, hari abari banze kubyemera, na cyane ko byari bizwi ko mu bahanzi bose bamaze kuhataramira yaba abo mu Rwanda n'abandi bo mu bindi bihugu, uwakoze aka gahigo ari umwe gusa. BK Arena yabereyemo iki gitaramo 'Wahozeho Album Launch', yahise ishyira akadomo kuri izi mpaka ishimira cyane Chryso wujuje iyi nyubako.

9.Uwari wanditse kuri X (Twitter) ko Chryso azaririmba urwo abonye, byarangiye ari we uririmbye urwo abonye! 

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Edman Ishimwe, yitendetse kuri Chryso annyega igitaramo cye amugira inama yo kwigira muri Camp Kigali kuko ngo yishimye aho adashyikira. Akimara kubona ko Chryso yanditse amateka, Edman yagarutse arya indimi, yandika ko ivugabutumwa ryahindutse ubucuruzi, aho yumvikanishaga ko Chryso yari akwiriye gukora igitaramo cy'ubuntu muri BK Arena.

Bamwe mu babonye ubwo butumwa bwe kimwe n'ubwo yanditse mbere y'iki gitaramo Wahozeho Album Launch, baramusetse cyane, umwe ati "Ishyari ni ishyano koko, uti azaririmba urwo abonye, ubonye yujuje BK Arena uti bigize abacuruzi b'iby'Imana. Umukiranutsi azatungwa n'imiririmo y'amaboko ye dii. Imana ihora ihoze buretse".

10.Chryso yakorewe 'Surprise' n'abarimo Tracy Agasaro na nyuma y'igitaramo ibirori birakomeza!

Tariki 03 Gicurasi ni bwo Chryso yizihiza isabukuru y'amavuko. Byatumye mu gitaramo cye cyo kuwa 05 Gicurasi akorerwa ibirori byo kwishimira isabukuru ye, aho Mc Tracy Agasaro wari wambaye ikanzu nziza cyane igera ku birenge, yayoboye mu ndirimbo abakunzi b'uyu muhanzi ku kumwifuriza isabukuru. Nyuma y'igitaramo cye, indirimbo ze zararebwe cyane, ndetse imwe muri zo "Ni Nziza" ihita yuzuza Miliyoni y'abayirebye.

Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'uburyo yashyigikiwe muri iki gitaramo cye kitazibagirana mu mateka ya Gospel. Ati "Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n'abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n'abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!"

Yahishuye uko abantu bamucunaguje kubera Imana yiyeguriye. Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abantu bamubaza, aho Imana imugejeje, kuko bakunze kumubona cyane ajya mu rusengero. Avuga ko ubwo yateguraga iki gitaramo atari yarigeze ategura kuririmba indirimbo yise ‘Ibyo Imana yakoze’.

Yumvikanishije ko Abakristu bahura n’ibicantege, bagaterwa imitego n’abantu bababwira gutakira Imana ngo ibakize. Yashimye Imana yamwiyeretse mu gitaramo cye anahishura ko 80% y'abari hafi ye babanje kumuca intege bamubuza gutaramira muri Arena, ariko akomeza kwizera Imana, none "Data yemeye".

Uyu muramyi uri kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa X avuga ko yabuze icyo yasabira Imana, ni ko kuyisabira umugisha nubwo ariyo iwutanga. Ati "Imana ihabwe umugisha pe, nabuze icyo nasabira Imana uretse umugisha ubwo ariyo iwutanga".


Chryso Ndasingwa yanditse amateka yuzuza BK Arena mu gitaramo cyuje Ubumana


Chryso Ndasingwa yasabwe ko ubutaha yazakora igitaramo ari wenyine


Himbaza Club baciye impaka!


Ababyeyi baramburiye Imana amaboko barayihimbaza bati "Wahozeho kandi uzahoraho"


'Wahozeho Album Launch' yahembuye imitima ya benshi


Basutse amarira y'ibyishimo ku bwo kunezererwa Imana yakoresheje Chryso

Bagiriye ibihe bihebuje mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa


Umubyeyi wa Chryso Ndasingwa yanejejwe cyane n'igitaramo cy'umuhungu we


Baboneye Imana mu gitaramo cya Chryso bituma bamwe bamusaba kuzakora igitaramo ari wenyine bagataramana umwanya munini


Iki gitaramo cya Chryso cyayobowe na Tracy Agasaro na Apostle Patrick Rugira


Tracy Agasaro yari aberewe cyane


Alex Muyoboke byaramurenze!


Chryso Ndasingwa nawe byaramurenze asuka amarira y'ibyishimo


Minisitiri Utumatwishima yashimiye cyan Chryso Ndasingwa


Abaramyi basabwe guterana ingabo mu bitugu


The Ben yashimiye cyane Chryso Ndasingwa


Uwari wavuze ko Chryso yishimye aho atishyikira yabuze ako akwirwa ubwo uyu musore yari amaze kwandika amateka


Benshi bifatanyije na Chryso Ndasingwa gushima Imana yamurinze abari bamuciye intege


Ubutumwa bw'ishimwe bwa Chryso Ndasingwa bwo kuwa 06 Gicurasi nyuma yo kwandika amateka muri BK Arena

INDIRIMBO "NI NZIZA" YA CHRYSO NDASINGWA YUJUJE MILIYONI



AMAFOTO: Ngabo Serge (InyaRwanda) & Olivier Mugwiza (The New Times)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND