RFL
Kigali

Senderi Hit yinginze abategura Guma Guma ngo uyu mwaka ntazaburemo kuko inzara imeze nabi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/01/2018 9:39
3


Senderi International Hit ni umwe mu bahanzi bazwiho udushya mu Rwanda ndetse akunze kuvuga ko abahanzi bamuruta mu Rwanda ari mbarwa. Kuri ubu yatakambiye abafite aho bahurira n’imitegurire ya Primus Guma Guma Superstar ngo bakureho ingingo zose zimukumira uyu mwaka azagaragare muri iri rushanwa na cyane ko ngo inzara imeze nabi.



Biragoye cyane kuba wabona umuhanzi wiyemerera ko nta ko ameze mu mibereho, gusa Senderi we yabinyujie kuri Instagram avuga ko atunzwe n’umuziki gusa none akaba nta kigenda akaba akeneye gukomorerwa ku bijyanye n’imyaka, dore ko ubushize abahanzi barengeje imyaka 35 batari bemerewe kujya muri Primus Guma Guma Superstar. Senderi yagize ati:

Umwaka mushya wa 2018 ku bakunzi b’umuziki nyarwanda mwese by’umwihariko abafana banjye!!! Bavandimwe @bralirwa @eap_rwanda namwe banyamakuru mwese muri rusange, nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi narabikoreye muri 2017. Muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka… abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukumbi rikomeye ribera mu Rwanda!!! Ndabasabye mwokabaho mwe inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa. Mugire amahoro y’Imana. Ni Senderi International Hit Number One in the City.

Senderi ni umwe mu bagira udushya twinshi

Senderi Guma Guma yabaga yayizanyemo ibitwenge kubera uburyo yitwaraga

Ubu butumwa bwa Senderi bwatunguye benshi gusa bamwe bakavuga bati ‘Senderi ntiyiyemera”. Uyu muhanzi amenyereweho udushya twinshi cyane muri Primus Guma Guma Superstar ku buryo inshuro yabashije kwitabira iri rushanwa, yasigaga ari we muntu uvugwa cyane kurusha abandi, irushanwa akarihindura ibitwenge. Senderi kandi akunze kuvuga ko yemera ko umuhanzi umurusha abafana ari Meddy gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bello6 years ago
    Rwose bahindure iryo tegeko cg bahindure inyito y'irushanwa naho ubundi si irushanwa ry'abana ni irushanwa ry'abahanzi kandi nta mupaka w'imyaka ukwiye kujyaho ngo umuntu ni mukuru. Cg bazakore icyiciro cya 1 nicya 2 niba bashaka amarushanwa y'abakiri bato. wagira ngo baba babuze ibyo bahindura bahindura imyaka. Barabura gushyiraho uburyo abantu bazajya bishyura abahanzi baje kureba ahubwo bakajya mumanjwe. ngibyo ibigiye gutuma ibitaramo byabo bahanzi bitakitabirwa nuko baba babategereje kubarebera ubuntu.
  • bb6 years ago
    nyabuneka nimutabare Senderi , dore noneho acishije make ,muzamureke ajyemo ntaniribi rye erega ashiramo ka morale ibintu bikaryoha ,
  • mck6 years ago
    Hahahaha i like this guy.Nibamwumve pe





Inyarwanda BACKGROUND