Kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya AS Kigaki yanyagiraga Unity SC (Gasogi) mu mukino wa gishuti wakiniwe kuri sitade ya Kigali. AS Kigali yanyagiye Unity SC ibitego 6-2 birimo bibiri bya Mbaraga Jimmy Traore wari waje mu kibuga asimbuye.
Mu gice cya mbere AS Kigaki yari ifite ibitego 2-0. Nyuma mu gice cya kabiri Unity SC yaje barabyishyura ahanini bitewe n’impinduka zo gusimbuza zari zakozwe muri AS Kigali. Mu mutima w’ubwugarizi, mu gice cya mbere bakoresheje Bishira Latif na Ngandu Omar. Mu gice cya kabiri binjira bafite Ngandu Omar na Tubane James.
Gukorana kwa Tubane James na Ngandu Omar byaje gusa naho bidakunda kuko bagiye bakora amakosa yo kurangara cyane bakajya bisanga ubusatirizi bwa Unity SC bwabagezeho bikanabaviramo gukora amakosa bagamije kwitabara.
Nyuma y’umukino, Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali yavuze ko mu mutima w’ubwugarizi bwa AS Kigali (Central Defense) bizera ari ubufatanye bwa Bishira Latif na Kayumba Soter mbere yo kwizera Bishira Latif afatanya na Ngandu Omar.
Mu magambo ye yagize ati “Ubufatanye bwa Latif na Omar mu gice cya mbere nibo bakinnye banakina neza ariko mu gice cya kabiri Tubane na Omar ntabwo bivuga ko aribo ibitego byaturutseho bonyine. Habayeho amakosa kandi yakozwe n’abantu bo hagati, dutsindwa ibitego”.
Nshutinamagara yakomeje agira ati” Bose turimo turagerageza ngo turebe ubufatanye (Partnership) dushobora gukoresha ariko ubufatanye navuga bukomeye tumaze kubona ni Ngandu Omar na Bishira Latif baragerageza ariko abakomeye cyane ni Bishira Latif na Soter kuko bamaze igihe kinini bakinana ariko n’abandi bazamenyera”.
Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali
Ibitego bitandatu bya AS Kigali byarimo bibiri (2) bya Jimmy Mbaraga Traore. Ibindi byatsinzwe na Ntwali Evode, Ndarusanze Jean Claude wanafunguye amazamu, Frank Kalanda, Niyonzima Ally wagitsinze kuri penaliti. Mu gice cya mbere, AS Kigali bari babanjemo abakinnyi barimo; Bate Shamuri (GK), Benedata Janvier wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo naho Ndayisenga Fuad agaca ibumoso ahitwa kuri gatatu.
Ngandu Omar na Bishira Latif bakinaga mu mutima w’ubwugarizi. Ndayisaba Hamidou, Ntamuhanga Thumaine Titty na Ntwali Evode bakinaga hagati mu kibuga. Ndahinduka Michel yacaga hagati ku ruhande rw’iburyo bityo Ishimwe Kevin agaca ibumoso noneho Ndarusanze Jean Claude agataha izamu.
Mu gice cya kabiri bahise bahindura; Nizeyimana Alphonse Ndada ajya mu izamu nubwo yaje gusimburwa na Hategekimana Bonheur, Iradukunda Eric Radou uvuye muri CECAFA nawe yaje akina akanya gato biranga ahita asimburwa byihuse, Cyubahiro Janvier aza akina ku ruhande rw’iburyo ugana imbere ahitwa kuri karindwi.
Niyonzima Ally nawe ukubutse muri CECAFA yahise aza hagati mu kibuga asimbura mu mwanya wa Ndayisaba Hamidou, Tubane James yaje mu mwanya wa Bishira Latif ni nako Jimmy Mbaraga na Frank Karanda baje mu busatirizi.
Namahoro Yves umutoza mukuru wa Unity SC yavuze ko uyu mukino nubwo bawutsinzwe ibitego 6-2 atari ibitego byinshi kandi ko kuba binjije ibitego bibiri mu izamu ari umusaruro mwiza wamufashije gutegura umukino bafitanye na Pepinieres FC mu mpera z’iki Cyumweru.
Mu magambo ye yagize ati “Impamvu twakinnye uyu mukino ni ukugira ngo dushakire abana bacu ubunararibonye. Ntabwo twaje tuvuga ko tuje gutsinda AS Kigali ahubwo twagiraga ngo turebe urwego rw’abana bacu ahantu rugeze kuko niba dutegura igikombe cy’Amahoro tuzi ko tuzahura n’amakipe y’icyiciro cya mbere. 6-2 ntabwo ari ibitego byinshi cyane ariko ni uko byagenze. Kuba binjije ibitego bibiri mu izamu rya AS Kigali buriya batinyutse, ubutaha biziyongera”.
Namahoro Yves umutoza mukuru wa Unity SC
Namahoro uri kwitegura Pepinieres FC avuga ko ari umukino azakina afite abakinnyi buzuye kuko yari afite abakinnyi batandatu (6) bari kumwe n’Isonga FC muri Cote d’Ivoire bamaze kugaruka cyo kimwe n’abakinnyi bari bamaze iminsi mu bizamini.
Ntwali Evode ukina hagati muri AS Kigali nawe yatsinze igitego
Ndarusanze Jean Claude niwe watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali
Ngandu Omar afasha bagenzi be kwishimira igitego
Ishimwe Kevin umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri AS Kigali
Ndayisenga Fuad yari yabanje mu kibuga
Nyuma y'igice cya mbere KNC yamanutse mu kibuga kuganiriza abakinnyi
Iradukunda Eric Radou yinjiye asimbuye bahita bongera bamukuramo babona byanze
Cyubahiro Janvier nawe yinjiye mu kibuga asimbuye
Mbaraga Jimmy Traore yinjiye asimbuye atsinda ibitego bibiri
Shamiru Bate (Ibumoso) na Bishira Latif (iburyo) barangije igice cya mbere
KNC (ibumoso) na Nshimiye Joseph (iburyo) Team Manager wa AS Kigali
Lomami Marcel (ibumoso) umutoza utanga ingufu ku bakinnyi ba Rayon Sports na Nshuti Savio Dominique (iburyo)
Umukino warebwe n'abantu batari bacye
Benedata Janvier wakinnye uruhande rw'iburyo rwa AS Kigali
Frank Kalanda hagati mu bakinnyi ba Unity SC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO