Muri iyi minsi umwe mu bahanzi bafatwa nk’icyitegererezo kuri benshi ni Mani Martin. Kuri ubu yambariye gufasha barumuna be muri muzika kabone nubwo atarabitangaza ariko mu byukuri abakurikiranira hafi muzika bakanakurikiranira hafi Mani Martin babona ko yamaze gufungura kompanyi yo gutera ingabo mu bitugu barumuna be muri muzika.
Mani Martin abinyujije muri kompanyi nshya ya MM Empire (Mani Martin Empire) yatangiye gufasha Yemba Voice itsinda ry’abahanzi banamubaye hafi mu bitaramo byo kumurika Album ye nshya, kuri ubu abinyujije muri iyi kompanyi ye akaba yaragize uruhare mu gufasha aba basore gukora no gushyira hanze indirimbo yabo nshya ‘Go Down’ bakoranye na Riderman.
Abagize itsinda rya Yemba Voice bari gufashwa bya hafi na MM Empire
Twifuje kumenya niba mu by'ukuri aribyo maze tugerageje kuganira na Mani Martin ntiyemera ko tuganira ariko ntiyanahakana aya makuru, aha akaba yagize ati” Byashoboka, ariko igihe cyo kubitangaza ntikiragera…” kuri ubu itsinda rya Yma Voice ni rimwe mu bahanzi bashya bari muri muzika nyarwanda bazwiho ubuhanga ntashidikanywa. Yemba Voice bakoranye na Mani Martin ibitaramo byose byo kuzenguruka igihugu aho bagiye berekana ubuhanga budasanzwe bafite muri muzika ndetse n’impano zabo.
TANGA IGITECYEREZO