King James mu minsi ishize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yakoreye muri Amerika, mu mashusho y’iyi ndirimbo harimo umunyamideri ukomeye muri Amerika cyane ko yagaragaye mu mashusho y’undi muhanzi ukomeye muri Amerika Trey Songz ndetse akaba yaritabiriye amarushanwa ya Miss America nubwo atahiriwe.
Uyu mukobwa witwa Lukwesa Morin uzwi nka Kezia ni umunyamideri ufite umubyeyi umwe wo muri Zambia n'undi w’Umunyamerika, akaba yaravukiye muri Amerika. Muri uyu mwaka wa 2017 uyu mukobwa yitabiriye amarushanwa ya Miss Amerika nubwo amahirwe atamuhiriye ngo abashe guhagararira Leta yari yiyamamarijemo ya Maryland irushanwa yagaragayemo mu Ukwakira 2017.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA 'KING JAMES' UYU MUKOBWA AGARAGARAMO
Lukwesa Morin cyangwa Kezia yagaragaye mu mashusho menshi y’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare harimo n’iya Trey Songz yitwa No body else but you' yagiye hanze muri Gashyantare 2017. Kugeza ubu nta mafaranga runaka cyangwa ikindi kiguzi cyose cyari cyatangazwa cyahawe uyu mukobwa kugira ngo agaragare mu mashusho y’indirimbo nshya ya King James ‘Hari Ukuntu’.
Lukwaso Morin umunyamideri ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya King James
Uyu munyamideri unagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ya King James nubwo afite umubyeyi umwe wo muri Zambia ariko yibera muri Amerika kuri ubu akaba ari umunyeshuri ubifatanya n’umwuga wo kumurika imideri akaba aba muri Leta ya Maryland.
Lukwaso Morin yitabiriye Miss America mu Ukwakira 2017
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA TREY SONGZ UYU MUKOBWA AGARAGARAMO
TANGA IGITECYEREZO