RFL
Kigali

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abana babifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire w’2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:3/12/2017 17:15
0


Abana bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu n’Umufasha we kuri iki cyumweru Tariki 3 Ukuboza, 2017 baturutse hirya no hino mu gihugu aho bagira umwanya wo kubona imbonankubone Perezida n’umufasha we, bagakatana umutsima (Gateau) nyuma akaba impanuro



Aganira n’aba bana, Perezida Kagame yababwiye ko aribo Rwanda rw’ejo.

Nimwe bayobozi b’ejo n’ejobundi hazaza. Kugira ngo igihugu kibeho neza kigira abayobozi beza, ariko abo bayobozi baturuka mu bana batoya, uko baba bararezwe. Abana iyo barezwe neza guhera hasi, bagenda bakura, bavamo abantu bakuru bazima, bavamo abayobozi bazima. Icyo gihe rero n’igihugu na cyo kikagira amahirwe.-Perezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye aba bana ko nk'ababyeyi ndetse n'abayobozi banyu babifuriza ibyiza byose abasaba gutashya ababyeyi banyu n’abarezi babo n'abandi bana.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakata umugati n'abana baturutse mu bice bitandukanye

Abana bidagaduye nyuma yo guhura na Perezida Kagame na Madamu we

Perezida Kagame aha impanuro abana

Abana baba  bateze amatwi bumva umukuru w'igihugu

Madamu Jeannette Kagame akina n'abana

Abana bakinnye baridagadura

Photo: Village Urugwiro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND