BRALIRWA isanzwe imenyereweho gukora ibinyobwa yiyemeje no kurushaho kugira uruhare muri gahunda za Leta harimo no gufatanya nayo mu iterambere ry’abanyarwanda muri rusange harimo no kubakura mu mwijima ibagenera amatara akoresha imirasire y’izuba.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2017 nibwo habaye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro aya matara akoresha ingufu ziva ku mirasire y’izuba mu karere ka Kayonza, umurenge wa Ndego mu midugudu itandukanye. Byabanjirijwe n’umuganda aho abakozi ba BRALIRWA bafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Ndego gutera ibiti cyane ko muri ako gace hagaragara ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiti.
Abakozi ba Bralirwa n'abaturage bo muri Ndego babanje gukora umuganda wo gutera ibiti
Inzego zishinzwe umutekano zaje kwifatanya na Bralirwa mu muganda
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ndetse n’ubw’umurenge wa Ndego bwashimiye cyane BRALIRWA ku nkunga yabahaye, ifatanyije na Mobisol bakabagenera amatara akoresha ingufu z’imirasire y’izuba yatwaye akayabo ka Miliyoni Cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000 Rwf)
Iki gikorwa cyatwaye amafaranga milliyoni cumi n'eshanu z'amanyarwanda
Umusaza Rukavu Sylivestre wahawe aya matara yabwiye Inyarwanda.com ko ashimira cyane ubuyobozi bwa BRALIRWA ndetse na Leta y’u Rwanda kuba bakomeza kubazirikana bakareba ibibazo bafite bakabikemura. Yagize ati “
Bampaye imirasire, ndishima cyane. Ari njye ari n’umucecuru wanjye mbere twakoreshaga agatadowa ubuzima bwacu bwose, hakaba n’ubwo twaburaga agapeterori tukamara igihe tuba mu kizima. Ariko ubu noneho ndakanguka naba mbuze ibitotsi nkafata Bibiliya yanjye nkasoma. Naranezerewe, twashimiye abaduhaye imirasire ndetse natwe turabasabira imigisha.”
Umusaza Gakwavu avuga ko yishimiye aya matara
Si uyu musaza gusa, n’abandi bahawe aya matara bashimira cyane BRALIRWA kuba yarabafashije kubamurikira ku bufatanye na Mobisol. Batunguwe cyane no kuba ibi byarakozwe n’uruganda bajyaga bumva ko rukora inzoga na Fanta gusa.
Abakozi ba BRALIRWA n'aba Mobisol basuye imwe mu miryango bahaye aya matara
Umwe mu bacecuru bakuze cyane wahawe aya matara nawe yaranezerewe cyane. Ubwo abakozi ba BRALIRWA na Mobisol ndetse n’ubuyobozi bwamusuraga yabagaragarije ibyishimo. Yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye cyane ibyo yakorewe “Nabashimye cyane kandi nashimiye umubyeyi wanjye Perezida Paul Kagame. Yarankoreye!Yarankoreye!...Nishimye, ndanezerewe, ibinezaneza byansaze. Umubyeyi yaduhaye ayo mashanyarazi…atuzanira abo muri BRALIRWA umucecuru arababonye… turabanezerewe cyane…”
Umucecuru ashimira cyane BRALIRWA na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda
Umuyobozi wari uhagarariye BRALIRWA, Fredy yasobanuye zimwe mu mpamvu bahisemo guha amatara akoresha imbaraga zituruka ku mirasire y’izuba aba baturage bo mu murenge wa Ndego “Twatanze aya matara ku baturage bo mu murenge wa Ndego, duhereye ku bo mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe. Nk’uko mwabibonye aho twagiye ntabwo amashanyarazi asanzwe arahagera…Twatoranyije uyu murenge kubera ko hari ibikorwa tuhafite bya BRAMIN, bitanga akazi mu mirima yacu…Twatangije umuganda wo gutera ibiti kuko aha hantu hameze nk’ubutayu hakeneye ibiti cyane. Twarebye imibereho y’abaturage baho kugira ngo abana bashobore kujya biga nijoro…batere imbere. Niyo nkunga yacu mu gufatanya na Leta kubateza imbere duha aya mashanyarazi imiryango dufatanyije na Mobisol isanzwe ikora ibijyanye n’ayo matara.”
Fredy umuyobozi muri BRALIRWA asobanura iby'iki gikorwa
BRALIRWA yageneye iyi mirasire imiryango itishoboye 283 yo mu murenge wa Ndego. Ikaba yarakoresheje amafaranga y’u Rwanda 15,000,000.
ANDI MAFOTO:
Itorero 'Utunyange' ryasusurukije abari aho
Umunyamabanga Nshongwabikorwa w'umurenge wa Ndego yishimiye igikorwa BRALIRWA yabakoreye
Umuyobozi wa BRALIRWA na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Kayonza
Abakozi ba Bralirwa bafatanyije n'abaturage bo muri Ndego gutera ibiti
Abayobozi ba Bralirwa, Mobisol, Kayonza na Ndego basuye bamwe mu bagenerwabikorwa
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Kayonza yashimiye cyane BRALIRWA
Imwe mu mirima ya BRAMIN
AMAFOTO: Iradukunda Disanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO