Umukinnyi ukina asatira mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball Shyaka Olivier, kuri uyu wa Mbere nibwo yemeye ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri REG Basketball Club, amasezerano amwemerera kuba yagira ahandi ajya nyuma y’umwaka.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Shyaka Olivier yavuze ko ikipe ya Espoir BBC ari ikipe yamuzamuye inamugira umukinnyi wakwizerwa n’abatoza yaba ab’amakipe (Clubs) n’ikipe y’igihugu, bityo ko rero atayihemukira mu gihe yaba ibona ko yayifasha nyuma y’umwaka w’imikino 2017-2018.
“Byarangiye burundu. Buriya Espoir BBC nzayigarukamo undi mwaka. Nasinye imyaka ibiri ariko nemerewe kujya aho nshaka mu gihe umwaka umwe waba ushize”. Shyaka Olivier
Shyaka w’imyaka 23 wanakunze kuba umukinnyi utsinda amanota menshi mu marushanwa atandukanye akiri muri Espoir BBC, avuga ko n’ubuyobozi bwa ESpoir BBC buzi ko azahagaruka ariko kuri we ngo bizaterwa n’uburyo Espoir BBC izaba imukeneye muri icyo gihe.
Mu magambo ye yagize ati “Nababwiye (Espoir BBC) ko nzasubirayo ariko urumva ko wenda hari n’igihe bazaba bakinkeneye bigatuma byaba bitari ngombwa kujyayo nkaba naguma muri REG BBC cyangwa nkajya n’ahandi kuko byose biterwa n’ubuzima”.
Uyu musore wazamukiye mu ikipe ya KBC, abajijwe niba akazi akora muri Equity Bank yaragashakiwe na REG ku buryo byazamubuza gusubira mu ikipe ya Espoir BBC, yavuze ko akazi afite muri iyi Banki atagashakiwe na REG ahubwo ko n’ayo ishobora kuzakamushakira.
“REG ntabwo irakampa, aka nkora ni ako nishakiye bisanzwe. Gusa nayo izakampa nibigenda neza, gusa mu gihe batarakambonera ndi muri Equity Bank ngo mbe menyera akazi”. Shyaka Olivier
Shyaka Olivier yageze muri REG BBC mbere y'uko asinya amasezerano babanza gutwara igikombe
Mu mwaka w’imikino 2012-2013, Shyaka Olivier yari mu ikipe ya Kigali City Basketball Club mbere y'uko isenyuka bitewe ahanini n’impanuka bagize abakinnyi bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahagirira ubumuga bukomeye.
Yahise arambagizwa n’ikipe ya Espoir BBC ayikinira kuva mu 2013 kugeza muri uyu mwaka w'2017 ayiviriyemo agana muri REG BBC yanatwaranye nayo igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018.
Shyaka Olivier ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 98 (1.98m) siwe gusa watandukanye na Espoir BBC nyuma y’umwaka w’imikino 2016-2017 kuko yagendeye rimwe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson bari kumwe muri REG BBC, Iyakaremye Emmanuel na Mbanze Bryan bari mu ikipe ya APR BBC.
Shyaka Olivier yahoze ari kapiteni wa Espoir BBC
TANGA IGITECYEREZO