Kigali

'Iyo Rwabugiri ari mu izamu twumva dutekanye'-Haringingo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2017 2:01
0


Haringingo Christian Francis umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport avuga ko Rwabugiri Omar umunyezamu w’iyi kipe kuri ubu ahagaze neza bitewe n'uko amakosa yagiye akora yatangiye kuyavamo akaba ari gufasha ikipe.



Byari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y'uko Mukura Victory Sport yari imaze kunganya na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa munani (8) wa shampiyona.

Muri uyu mukino, APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) ku gitego cya Buteera Andrew  ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina mbere y'uko Mutebi Rachid yishyurira Mukura ku munota wa 34’.

Agaruka ku kuba Rwabugiri ari gutera imbere mu mikinire ye, Haringingo yagize ati “Rwabugiri Omar ni umuzamu  mwiza njyewe nazanya mwizeye kandi mbona ko urebye igihagararo n’uburyo azi gukinisha amaguru byafasha. Yabanje kubura ikintu cyo kwiyizera, ndibuka ko hari imikino twakinnye nk’i Musanze yamugoye gato, dukina na Etincelles FC twari twayitsinze ariko akora ikosa umupira uramwiyaka ujya mu izamu”.

Haringingo yakomeje avuga ko ubwo amakosa yari atangiye kuba menshi yamwicaje akamubwira ko ibiri kumubaho ari byo bigomba kumugira umukinnyi mwiza. Kuri ubu ngo iyo uyu musore ari mu izamu bitanga amahoro ku ikipe ya Mukura Victory Sport.

“Naramubwiye nti ubu nibwo utangiye kuba umunyezamu mwiza , komereza aho ukosora amakosa. Ubu ni umukinnyi uduha umutekano mu izamu. Iyo ari mu izamu tuba twumva umutima uri hamwe”. Haringingo

Rwabugiri Omar wazamukiye mu ikipeya APR FC, yaje kugana mu ikipe ya FC Musanze akinamo umwaka w’imikino 2016-2017 mbere yo kuhava agana muri Mukura Victory Sport.

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wahoze muri APR FC

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wahoze muri APR FC

Rwabugiri Omar yari yaserukanye umwambaro mushya

Rwabugiri Omar yari yaserukanye umwambaro mushya

Rwabugiri apanga neza ubwugarizi

Rwabugiri apanga neza ubwugarizi....

Bahise bamukandagira arunama

Bahise bamukandagira arunama

Rwabugiri apanga urukuta

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wahoze muri APR FC

Rwabugiri apanga urukuta

Urukuta

Urukuta

Haringingo Christian Francis aganiriza Hakizimana Kevin

Haringingo Christian Francis aganiriza Hakizimana Kevin

Buteera Andrew niwe watsindiye APR FC anaba umukinnyi w'umukino

Buteera Andrew niwe watsindiye APR FC anaba umukinnyi w'umukino

Rachid Mutebi niwe wishyuriye Mukura VS

Rachid Mutebi niwe wishyuriye Mukura VS

Dore uko umunsi wa 8 warangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017

34' SC Kiyovu 0-0 Marines FC

Kuwa 26 Ugushyingo 2017

-APR Fc 1-1 Mukura VS

-Miroplast Fc 0-0 Amagaju Fc

-Bugesera Fc 1-1 Sunrise Fc

-Kirehe Fc 2-0 Espoir Fc

-Gicumbi Fc 1-1 Police Fc

-AS Kigali 2-1 Etincelles Fc 

 

 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND