Marcel Rutagarama, ni umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by'imikino kuri radio Rwanda no mu bindi biganiro kuri iyi Radio y'igihugu. Ijwi rye rimenyerewe na benshi cyane cyane urubyiruko. Mu gushaka kumenya byinshi kuri we, Inyarwanda yaganiriye nawe
Muri iki kiganiro Marcel Rutagarama yatangarije Inyarwanda.com ko yatangiye itangazamakuru muri 2001, icyakora agenda atari umunyamakuru w’imikino, kugira ngo amube ni uko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyitwaga 'ORINFOR' yahindutse RBA kuri ubu cyari cyagize ikibazo cy’abanyamakuru b’imikino bityo akemera akitanga kugira ngo afatanye na bagenzi be barimo Fidel Kajugiro Sebarinda na Yves Bucyana yahasanze.
Marcel Rutagarama, yiyemerera ko nta bintu byinshi yari azi ku bijyanye no kogeza umupira gusa kuko yari afite abamufasha barimo Yves Bucyana ndetse na Fidel Kajugiro Sebarinda yagiye yiga bamufasha aza kumenyera. Iyo uyu mugabo umubajije umukino yogeje ukamuryohera akubwira umukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria igitego kimwe kuri kimwe icy’u Rwanda kikaba cyaratsinzwe na Jimmy Gatete.
Marcel Rutagarama ni umwe mu banyamakuru bakunzwe n'urubyiruko kubera ibiganiro yagiye akora harimo n'urubuga rw'imikino
Marcel Rutagarama yabwiye Inyarwanda.com ko amahirwe yagize mu buzima ari igihe yiboneye n’amaso ye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame atoza abakinnyi b’Amavubi, ati” Urumva nta muntu bitashimisha nko kubona Perezida Kagame yicara akagira inama abakinnyi b’Amavubi…Urumva kwinjira mu Urugwiro ukabona Perezida wa Repubulika abwira abakinnyi ati ejo dufite umukino akishyiramo, agafata icaki akajya ku kibaho agatangira kwigisha abakinnyi ati wowe uzahagarara gutya n’abatoza bari aho,… ayo ni amahirwe nagize yo kubona n’amaso ibyo biba.”
Marcel Rutagarama agira inama urubyiruko rwumva rwavamo abanyamakuru beza b’imikino yabasabye kutazibeshya ko ari ahantu ho gushakira amaramuko ahubwo ushaka kubijyamo bikamusaba kuba abikunda gusa cyane ko itangazamakuru ry’imikino atari ahantu ho gukiza umuntu ngo abe umukungu ahubwo abarikora babikora kuko babikunze.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARCEL RUTAGARAMA
TANGA IGITECYEREZO