Muhumure Confiance wo muri Heman worshipers International na Alarm Ministries na Mutoni Josiane wo muri True Promises bakoze ubukwe bumeze nk’igitaramo dore ko bwari bwatumiwemo abaririmbyi benshi bukarangwa n’igisirimba cyinshi.
Muhumure Confiance abarizwa mu itsinda Heman Worshipers International ryamamaye mu ndirimbo ‘Nimetosheka’ ndetse akaba abarizwa no muri Alarm Ministries naho umukunzi we Mutoni Josiane baherutse kwambikana impeta y’urudashira, we abarizwa mu itsinda True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo ‘Mana Urera’ n’izindi zinyuranye.
Muhumure Confiance (hagati) azwiho gusirimba cyane
Muhumure Confiance ni umusore uzwiho gusirimba cyane akaba ari nawe utera indirimbo ‘Nimetosheka’ ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere. Confiance azwi na none mu bitaramo akunze gutegura mu ntego igira iti: ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’ aho atumira abaririmbyi banyuranye, bagafata umwanya uhagije wo kuramya Imana mu buryo buyikora ku mutima.
Tariki 11/11/2017 ni bwo Muhumure Confiance yasabye anakwa umukunzi we Mutoni Josiane, ku Cyumweru tariki 12/11/2017 basezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo. Confiance na Josiane bakoze ubukwe nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana mu buryo bagize ibanga rikomeye. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amafoto mutabonye ahandi y’uko ubu bukwe bwagenze.
REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA CONFIANCE NA JOSIANE
Akanyamuneza kari kose kuri Muhumure Confiance na Josiane
Confiance yambika umukunzi we impeta y'urudashira
Confiance na Josiane barebana akana mu jisho
Mutoni Josiane yanyuzagamo akamwenyura yambaye agatimba
AMAFOTO: Muhumure Christian-Iwacu Films
REBA HANO 'NIMETOSHEKA' ITERWA NA CONFIANCE
REBA HANO HEMAN WORSHIPERS BARIRIMBA LIVE NIMETOSHEKA
TANGA IGITECYEREZO