Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 ni bwo Anita Pendo yagiye gusengera mu rusengero Redeemed Gospel church ruyoborwa na Bishop Rugagi. Bishop Rugagi yanze kumuhanurira kubera ibyo yise ibanga ry’akazi.
Anita Pendo ni umunyamakuru wa RBA akaba yaramamaye nk’umushyushyarugamba w’ibitaramo binyuranye birimo na Primus Guma Guma Super Star, umubyinnyi mu Itorero Mashirika, ndetse abarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki by’umwuga mu Mujyi wa Kigali rizwi nka Platinum Deejaz.
Anita Pendo yagiye gusengera kwa Bishop Rugagi ariko ubona adashaka kugaragara mu Itangazamakuru kuko kuva kare abanyamakuru bo kwa Bishop Rugagi bari bamubonye ariko bashaka kumufotora cyangwa kumukamera, akihisha, nabo babonye ko barimo kumubangamira no kumubuza kwiyumvira ijambo ry’Imana baramwihorera bamuha umutekano.
Anita Pendo mu rusengero rwa Bishop Rugagi
Anita Pendo ubwo yari mu rusengero Redeemed Gospel church ruherereye munsi yo kwa Rubangura yaje gutungurwa ubwo Bishop Rugagi yamuhagurutsaga hagati y’abandi bakobwa bari begeranye aramuhanurira ariko Bishop Rugagi akomwa mu nkokora no kuba Anita Pendo ari umusitari uzwi n’abantu benshi, yanga kumuhanurira ku karubanda ibyo yise ibanga ry’akazi.
Nkuko tubikesha urubuga rw’itorero Redeemed Gospel church, ubwo Bishop Rugagi yari mu buhanuzi, yaje gutunga agatoki aho Anita Pendo yari yicaye, ahita avuga ati ‘Muri mwebwe bakobwa 3 ufite umwana n’ahaguruke', Anita abanza kureba ko hari mugenzi we bicaranye umufite, araheba, aza guhaguruka abona ntakundi yabigenza, ubwo yahagurukaga abantu bose bahise basakuza cyane, bamwe bakoma amashyi.
Bishop Rugagi yahise amubwira ati: “Imana igukure ku musozi uriho, kandi ikurindire cyane umwana” Anita nawe ati: Amen. Ubwo Bishop Rugagi yari agiye gukomeza ubuhanuzi yahise abaza abantu, ati Mbese ko ahagurutse mugasakuza, nabo bati ni umustari. Bishop Rugagi abaza abamuzi abona ari hafi iteraniro ryose, nuko ati: “Ubwo sinakomeza kuvuga ibindi naringiye kuvuga kubw’umutekano we. Ibyo babyita ibanga ry’akazi” Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Anita Pendo ngo tumubaze niba asigaye yarayobotse iri torero cyangwa niba yari agiye gusengerayo bisanzwe, gusa ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa.
Ibyatangajwe na Rugagi byasekeje cyane Anita Pendo
Anita Pendo nawe byari byamusekeje cyane, icyakora yakira ubuhanuzi bwe bugufi Bishop Rugagi yari amugejejeho, ndetse ubona afashe n’akanya ko kubitekerezaho ubona ko ibyo bike amubwiye ahise abihuza n’ubuzima arimo. Dj Anita Pendo kugeza ubu ni umukristo mu Itorero rya Jesus Is Coming ari naho yabatirijwe mu mazi menshi mu mwaka wa 2015.
Anita Pendo abanje gutuza ubwo yari yiteguye ubuhanuzi
Bishop Rugagi Innocent yanze guhanurira Anita Pendo
TANGA IGITECYEREZO