MC Tino ni umuhanzi umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba ukomeye mu Rwanda, ni umuhanzi wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya TBB. Icyakora nyuma yo gutandukana kw’abagize iri tsinda MC Tino yatangiye kwikorana umuziki kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo ya gatanu yise ‘My Time’.
'My Time' ni indirimbo nshya ya Mc Tino, nk'uko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com ngo we yiyemeje ko buri kwezi azajya aha abakunzi b’umuziki igihangano kandi kubwe ngo yumva indirimbo yuzura ari uko ifite n’amashusho bityo ngo ku bwe nta ndirimbo ye bwite azigera akora ngo ayirekere aho gusa atayifatiye amashusho bityo ngo mu minsi ya vuba ‘My Time’ indirimbo ye nshya arahita ayishyirira hanze amashusho.
Mc Tino akomeje gukora muzika ku giti cye
MC Tino aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko kuva yatangira kwikorana umuziki abona ko bishoboka cyane ko byose bisaba imbaraga bityo akizera ko Imana nimufasha nawe agakoresha imbaraga nyinshi byanze bikunze azafata imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki. Iyo uganira na Mc Tino akubwira ko ashima bikomeye Papito umusore uri kumufasha cyane amukorera indirimbo.
TANGA IGITECYEREZO