Jelani Maraj ni musaza ma Nicki Minaj, yahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w'umugore bashakanye, bivuze ko ari nk'aho ari se. Kuri uyu wa kane nibwo urukiko rwanzuye ko uyu musaza na Nicki Minaj ahamwe n’ibi byaha akaba azasomerwa mu kwezi gutaha k'Ukuboza.
Jelani Maraj w'imyaka 38 yashinjwe gufata ku ngufu umwana w'umukobwa w'imyaka 11, uyu mwana akaba yari uw'umugore bashakanye muri 2015 ndetse bivugwa ko Nicki Minaj yishyuye byinshi mu byakoreshejwe muri ubu bukwe. Uyu mwana ashinja uyu mugabo kumufata ku ngufu nibura kane mu cyumweru, ngo hari n'igihe yamusambanyaga kabiri ku munsi, ibi bikaba byarakomeje mu gihe cy'amezi 7.
Nyina wa Nicki Minaj n'umunyamategeko wa musaza we
Uyu mwana kuri ubu ufite imyaka 14 kandi ngo yafatwaga ku ngufu mu buryo budasanzwe kuko avuga ko uyu mugabo yamusambanyaga mu kibuno, ibyo nyina w'uyu mwana agaragaza ko byashoboraga no guhitana uyu mwana. Musaza y'uyu mwana nawe yahamije mu rukiko ko yigeze kubagwaho abatunguye, gusa ngo uyu mugabo yabateraga ubwoba akababwira ko nibaramuka babivuze azabagirira nabi.
Nicki Minaj ari kumwe na musaza we n'umugore we wamushinje kumufatira umwana ku ngufu
Ku ruhande rwa Jelani, abamwunganira mu mategeko bo bavuga ko iki kirego cyose kigamije kwihorera no gukuramo umuryango amafaranga ngo kuko abanyamategeko bahagarariye uyu mugore nyina w'uyu mwana bahamagaye basaba ko uyu muryango uramutse wemeye gutanga miliyoni 25 z'amadolari iki kirego cyahita gihagarara. Kuko uyu mugabo nta mafaranga nk'aya agira, ngo byashobokaga ko bateganya ko Nicki Minaj ari we uyatanga, dore ko umubano hagati ye na musaza we ari nta makemwa.
Ababyeyi ba Jelani na Nicki Minaj basohoka mu rukiko n'agahinda kenshi
Abashinzwe kurengera abana ngo bizera ko umuryango w’uyu mwana wafashwe ku ngufu wanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko bityo kwakira ibyabaye ku mwana wabo bikaba bishobora kuzoroha.
Nicki Minaj asanzwe ari inshuti na musaza we umaze imyaka 2 afunzwe
Nicki Minaj ntiyigeze agaragara mu rukiko ubwo uyu musaza we yahamwaga n'ibi byaha byo gufata ku ngufu n’ubwo byagiye bivugwa ko amuri inyuma muri uru rubanza rutari rworoshye.
Source: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO