Mu iki gihe abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda barushaho kuba benshi umunsi ku munsi. N’ubwo hari benshi bazikoresha neza ndetse bakanabyungukiramo cyane hari n’abandi bazikoresha nabi ndetse bikazana izindi ngaruka zitari nziza na gato. Urugero ni nk’umwe mu bagande wakoresheje urukuta rwe rwa Twitter akibasira bikomeye abahanzi.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter ku mazina ya Gerald Oloyo yanditse ku rukuta rwe agira ati “U Rwanda rukwiye kuduha Charly na Nina tukabagurana Bebe Cool, A Pass n’izindi nyongezo.” Ibi byumvikane ko kuri Oloyo, Charly na Nina bakomeye cyane kurusha Bebe Cool na A Pass ubashyize hamwe ndetse ukongeraho n’abandi bahanzi.
Oloyo avuga ko Charly na Nina baruta kure Bebe Cool na A Pass n'abandi
A Pass akibona ibyo, ntiyacecetse ahubwo yasubije Oloyo amwita ingunguru irimo ubusa ndetse anavuga ko akeneye kubagwa mu bwonko ati “Nkeneye abaganga 4 kuri iyi ngunguru irimo ubusa akeneye kubagwa mu bwonko #byihutirwa.”
A Pass yasubije Oloyo amutabariza ngo abagwe ubwonko
Ntibyagarukiye aho kuko Oloyo nawe yasanze bidahagije maze arakomeza asebya umuziki wa A Pass avuga ko aho kumva umuziki we yahitamo kwiyahura. Yagize ati “Iyo mba naraciriwe mu butayu hariyo gusa umuziki wa A Pass ari wo wo kumva, nahitamo kwiyahura”.
Oloyo we aho kumva umuziki wa A Pass yakiyahura
Ibi bigaragaza ko Oloyo yanga bikomeye umuziki w’umuhanzi A Pass. Charly na Nina ni itsinda rikomeye mu Rwanda ry’abakobwa babiri bakoze indirimbo zitandukanye ndetse zikanakundwa nka: Indoro, Zahabu, Owooma bakoranye n’Umugande Geosteady, ikanakundwa cyane mu gihugu cya Ugande ndetse n’izindi.
Charly na Nina na Geosteady bakoranye indirimbo Owooma
TANGA IGITECYEREZO