Kigali

Umumararungu na Havugimana abanyarwanda babashije kugera mu mikino ya kimwe cya 2 muri Rwanda Open Ciruit 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2017 10:41
0


Kuva kuwa 27 Ukwakira 2017 kuzageza kuwa 5 Ugushyingo 2017 mu Rwanda hari kubera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis. Kugeza kuri uyu wa Kane hakinwaga imikino ya ya kimwe cya 4 yasizemo abanyarwanda babiri barimo Havugimana Olivier na Gisele Umumararungu babashije gukomeza.



Umumararungu yageze mu mikino ya ½ atsinze undi Munyarwandakazi Umulisa Joselyne amaseti 2-1 (2-6, 6-2 na 6-3) mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2017. Ku rundi ruhande, Havugimana Olivier n’undi munyarwanda rukumbi (mu bagabo) usigaye muri aya amarushanwa kuko yageze ku mukino wa ½ atsinze Niyigena Etienne (Rwanda) amaseti 2-0 (6-4, 6-1).

Mu mikino ya ½ iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017, Umumararungu Gisele aracakirana na Aisha Niyonkuru (Burundi). Niyonkuru yageze kuri iki cyiciro atsinze Mutuyimana Chantal (Rwanda) amaseti 2-0 (6-1, 6-2).

Havugimana Olivier agomba guhatana na Duncan Mugabe mu mikino ya ½ cy’irangiza kuko uyu Mugabe uhabwa amahirwe yo gutwara irushanwa yageze aha atsinze Mubarak Harerimana amaseti 2-0 (6-3 na 6-2).

Imikino ya ¼ yarangiye kuri uyu wa Kane:

Imikino ya ¼ mu bagabo babigize umwuga:

- Duncan Mugabe (UG) yatsinze Mubarak Harerimana(RW) amaseti (6-3,6-2)

- Ismael Changawa Mzai (KENY) yatsinze Dieu donne Habiyambere(RW) amaseti 2-0(6-4,6-1)

-OLivier Havugimana yatsinze Etienne Niyigena (RW) amaseti 2-1(6-4,3-6,7-5)

-David Oringa (UG) yatsinze Christian Diamba (RDC) amaseti 2-0(7-5,7-4)(4)  

Imkino ya ¼ mu bagore babigize umwuga:

 -Gisele umumararungu (Rw) yatsinze Umulisa Joselyne (RW) amaseti 2-1(2-6,6-2,6-3)

-Shufaa Changawa (KENY) yatsinze Olive Tuyisenge (RW) amaseti 2-0(6-2,6-0)

-Hosiane Kitambala(BUR) yatsinze Megane ingabire (RW) amaseti 2-0(6-2,6-3)

-Aisha Niyonkuru (BUR) yatsinze M Chantal Mutuyimana (RW) amaseti 2-0(6-1,6-2)

Gahunda y'Imikino ya 1/2

Abagabo babigiz umwuga:

-Duncan Mugabe vs Olivier Havugimana

- David Oringa Ismael(UG) vs Changawa mzai ( KENY)

Abagore babigize umwuga:

-Gisele Umumararungu (RW) vs Aisha Niyonkuru (BUR)

-Shufaaa Changawa(KENY) vs Hosiana Kitambala(BUR)

Umumararungu Gisele (wambaye umupira w'umweru) yageze muri 1/2 atsinze Umulisa Joselyne

Umumararungu Gisele (wambaye umupira w'umweru) yageze muri 1/2 atsinze Umulisa Joselyne  (wambaye umupira w'iroza)

 Umulisa Joselyne yatsinzwe na Gisele Umumararungu muri 1/4 cy'irangiza

Umulisa Joselyne yatsinzwe na Gisele Umumararungu muri 1/4 cy'irangiza

Havugimana Olivier ugomba kwisobanura na Duncan Mugabe umugande uahbwa amahirwe

Havugimana Olivier ugomba kwisobanura na Duncan Mugabe umugande uhabwa amahirwe

Duncan Mugabe kugeza magingo aya ari imbere mu gutsinda neza

Duncan Mugabe umugande ufite amahirwe yo kwegukana igikombe 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND