Kigali

MTN yatangije ukwezi kwahariwe 'MOBILE MONEY' ku mugaragaro

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/11/2017 17:52
0


MTN ni imwe mu masosiyete y'itumanaho mu Rwanda akomeje gukataza mu kugenera abakiliya bayo serivisi nziza kandi zibanogeye. Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 01 Ugushyingo 2017, batangije ku mugaragaro igikorwa ngaruka mwaka mu cyo bise 'MOBILE MONEY MONTH.'



Abasanzwe bakoresha umurongo wa MTN, ni kenshi babona serivisi zitandukanye umunsi ku wundi. Kuri iyi nshuro hatangijwe ukwezi kwo kumenyekanisha Mobile Money mu kurushaho kwegera abakiliya bayo ndetse banafasha Leta y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'umwihariko gukangurira abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga cyane ko umutekano wayo utaba wizewe kandi ushobora kuyakoresha ibyo utateganyije kuyakoresha.

Uhagarariye Business muri MTN, Norman Munyampundu yagize ati 'Turashimira cyane itangazamakuru rihora rituba hafi mu kumenyekanisha ibikorwa byacu,...Mobile Money Month ni igikorwa ngarukamwaka, kigamije kwegera abakiliya bacu ndetse no gushyigikira gahunda za Leta nko gukangurira abaturagen kugira umuco wo kutagendana amafaranga mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'amafaranga yabo.'

NORMAN

Norman Munyampundu, Chief Business Officer muri MTN

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe kitarambiranye bari buze kugera ku bakiliya babo aho bari hose 'Tuzegera abakiliya bacu tubasanga mu ngo, mu ma cartier batuyemo, mu kazi aho bakorera, inzu ku yindi, umuntu ku wundi, muzatubona mu mihanda kenshi muri uku kwezi kose kugeza igihe abantu bazabasha kumva no gusobanukirwa akamaro ko gukoresha Mobile Money muri telefoni zabo.'

JEAN PAUL MUSUGI

Jean Paul Musugi, MTN Mobile Money Manager 

Jean Paul Musugi uhagarariye MTN Mobile Money we nawe ahamyako nta kiza nko gukoresha Mobile Money cyane ko yizewe, yihuta kandi yoroshye. Mu magambo ye yagize ati "Iki ni igikorwa kigamijen gushyigikira byinshi mu bikorwa bya Leta yacu mu kunogereza abakiliya bacu serivisi nziza tubaha. Mu minsi yashize twanatangije serivisi ya Push and Pull, uburyo bworohereza abakiliya kuvana amafaranga yabo kuri konti za banki bakayashyira kuri telefoni zabo, ni ubuntu izi serivisi kugeza igihe twasinyanye n'ayo ma banki. Nta cyiza nko gukoresha Mobile Money, iroroshye, irihuta kandi irizewe cyane."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND