Mu gihe hari hasanzwe icupa rito rya cl 33 n’irinini rya cl 75, uruganda rwa Skol rwahaye abakunzi ba Skol Malt andi mahitamo aho ubu rwazanye n’icupa riringaniye rya cl 50, uburyohe ni bwa bundi, icyahindutse ni ingano y’icupa gusa.
Iri cupa rishya rya Skol Malt 50 cl ryashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa 5 mu Nzove aho uruganda rwa Skol ruherereye. Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol Anita Haguma akaba yatangaje koi bi byose bikorwa mu rwego rwo gukomeza guha abakiriya amahitamo atandukanye.
Anita Haguma ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol
Benito Karemera, Brand Manager muri Skol
Yagize ati “Abakiriya bacu nibo dushyira imbere mu byo dukora byose, nibo batuyobora mu myanzuro dufata yose. Abanyarwanda ubu basigaye bakunda guhabwa amahitamo menshi atari bya bindi byo kugira icupa rimwe gusa, niyo mpamvu twakoze iri cupa riringaniye rije risanga irito n’irinini”
Iri cupa rije risanga irya cl33 n'irya cl75
Umuyobozi wa Skol Rwanda Ivan Wulffaert nawe yashimangiye ko iri cupa rishya ryatekerejweho mu rwego rwo guha abakiliya amahitamo ndetse yizeza abakunzi ba Skol Malt ko nta cyahindutse ndetse yizera ko abantu bazatangira kugura iyi nzoga yo mu icupa rya 50 cl yagereranyije n’umwana mushya wavutse muri Skol. Yahise aboneraho kugenera icupa buri muntu wese wari mu birori byo gushyira ku mugaragaro iri cupa, abakozi ba Skol bari bahari ndetse n’abandi bashyitsi buzura ibyishimo ari nako banywa ibinyobwa bitandukanye bya Skol.
Umuyobozi wa Skol Ivan Wulffaert
Muri ibi birori kandi hari band icuranga n’umuvangamiziki, hari n’umukino wo gutombora telefoni yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy aho buri wese wari muri ibi birori yashoboraga gukina. Kugeza ubu, iyi nzoga ya Skol Malt mu icupa rya 50 cl yatangiye gucuruzwa ahantu hatandukanye aho ushobora kuba wayigura ugakomeza kwiyumvira uburyohe budasanzwe iyi nzoga yakunzweho n’abatari bacye.
Nk’uruganda rumaze igihe gito rutangiye gukorera mu Rwanda, Skol yatunguwe n’uburyo ibinyobwa byayo byishimiwe n’abanyarwanda ku rugero rurenze uko byari byitezwe, nibyo byatumye mu minsi yashize ibyo uruganda rwakoraga bitarahazaga mu buryo bushimishije abakunzi ba skol, uru ruganda rukaba ruteganya kongera ingano y’ibinyobwa ikora kugira ngo ruhaze isoko mu bice byose by’igihugu.
Reba uko byari byifashe mu birori byo kumulika iri cupa rishya:
Band isusurutsa abashyitsi
Ange Umulisa niwe wari umusangiza w'amagambo
Hari tombola yo kugerageza gufungura iyi ngufuri
Wafataga umufuniko w'inzoga ukawushyira muri box imwe, ugafata urufunguzo mu yindi box ukagerageza gufungura ingufuri
Uwa mbere atsindira telefoni
Amahirwe yamusekeye
Hashyirwa ku mugaragaro Skol Malt 50 cl
Umuyobozi wa Skol yahise anywaho
Iyi nzoga yatangiye gucuruzwa muri iyi weekend
Amafoto: Ashimwe Shane Constantin/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO