Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 5 tariki 20/10/2017 ni bwo mu ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali habereye igitaramo cyari cyiganjemo imbyino nyarwanda, amakinamico ndetse no kwerekana imideli ya kinyafurika. Shimwa Guelda ari nawe Nyampinga w’umuco 2017 ni we wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo.
Iki gitaramo cyateguwe n’iri shuri cyibanze cyane ku muco gakondo no ku mbyino. Abanyeshuri wabonaga biteguye cyane kandi ibyo bakora babikunze. Bigitangira, hakinwe amakinamico, yakurikiwe n’imbyino zamaze umwanya utari muto abasore n’inkumi bagorora umubyimba biratinda.
Umuyobozi wa G.S Camp Kigali
Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa cyabo ari benshi cyane ndetse bari bashyigikiye bagenzi babo mu buryo bukomeye ubona bafana cyane. Nyuma y’imbyino hakurikiyeho kwerekana imideli ariko hibanzwe ku muco gakondo aho aba banyeshuri bari batoranyije ukina ari umwami ndetse n’umwamikazi bari bagaragiwe n’abandi banti batandukanye harimo umukobwa uha abana bato amata.
Miss Guelda niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo
Shimwa Guelda wabaye nyampinga w’umuco wa 2017 yashimiye cyane ubuyobozi bw’iri shuri bwamutumiye ndetse abashimira kuba baratekereje igikorwa nk’iki gishishikariza abana gukunda umuco, asaba abanyeshuri gukomera ku muco nyarwanda no kudakururwa n’iby’ubu ngo biyibagize gakondo yabo.
Andi mafoto:
Guelda yacinye akadiho abanyeshuri baratangara
Abasore b'ibigango bo muri Camp Kigali bari babukereye
Aba nibo bakinnye ari umwami n'umwamikazi
Byari biryoheye ijisho
Duelda aganiriza abanyeshuri ba G.S Camp Kigali
Amafoto: IHORINDEBA Lewis/ Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO