Ubwo bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017 abakobwa bose bahize imihigo inyuranye Miss Ashimwe Fiona Doreen we umushinga we witwaga ‘Urubohero’ aho yari yahize guhura n'abana b'abakobwa akabaganiriza abategura nkuko bivugwa mu Kinyarwanda ko nyampinga ategurwa hakiri kare.
Ashimwe Fiona Doreen umwe mu biyamamarizaga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda yatangiriye ibikorwa bye mu ishuri rya SOS Kinyinya. Yabwiye Inyarwanda ko impamvu yahisemo iri shuri ari uko ari ishuri ry’imyuga bityo abakobwa bigamo bakaba baratinyutse bakaba bagomba guterwa ishema no guhitamo neza.
Muri uru rugendo uyu mukobwa wahatanaga muri Miss Rwanda yari aherekejwe n’umukozi wo mu nteko y’ururimi n’umuco (RALC), SFH, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, aba bose bakaba bahurizaga ku guha impanuro abana b’abakobw biga muri iki kigo cyane ko yari yarahigiye kuganiriza abana b’abakobwa gusa akabategurira kuzavamo ba Nyampinga babereye u Rwanda.
Uyu mukobwa aganiriza aba bakobwa yabakanguriye kugira indangagaciro z’umunyarwandakazi, bakirinda gusamara no kurarikira ibyabashora mu bishuko byatuma ubuzima bwabo bwangirika nyamara bakiri bato. Uyu yitanzeho urugero nk’umukobwa warangije kwiga kaminuza avuga ko byamusabye kumenya icyo ashaka ndetse n’uburyo abishakamo yirinda ibishuko kuko yumvaga ko imbere he ari heza.
Nk'abali babereye u Rwanda bakaba bakoze igikorwa cyo guteza imbere igihugu bahitamo gutera ibiti muri iki kigo cya SOS Kinyinya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Aha bakaba bahateye ibiti bisaga ijana.
Akinjira mu kigo yatangiye kwigisha abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiroNyuma yo kuganiriza abanyeshuri yicaye atega amatwi ibibazo byaboNabo bamuhataga ibibazoMiss Ashimwe Doreen asubiza abanyeshuriAbanyeshuri basubijwe bishimira ibisubizo bahaweBafatanye agafoto k'urwibutsoBateye ibitiBateye ibiti by'ubwoko bwose
AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne -Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO