Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017 ni bwo twanyarukiye mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ahari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket. Imirimo y’iyubakwa ry’iyi sitade igeze mu bikorwa bya nyuma dore ko kuwa 28 Ukwakira 2017 hagomba kuba umunsi mukuru wo gutaha ku mugaragaro iki kibuga.
Nyuma gato ya Gicurasi 2016 ubwo Eric Dusingizimana yari amaze gukora agahigo ko kumara amasaha 51 aterwa udupira akadusubia inyuma (Batting), ni bwo hatangiye urugamba rwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket mu Rwanda, ikibuga kiri mu bya mbere muri Afurika nyuma ya Afurika y’epfo na Uganda.
Ni ikibuga kizarangira gitwaye ayasaga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo gitangire gukoreshwa no kwakira imikino n’amarushanwa mpuzamahanga. Iyi sitade yubatswe mu byiciro bibiri (2), igice cya mbere cyari ukubanza kubaka ikibuga mbere yo kubaka amazu n’imyanya izafasha mu bijyanye n’aho abakinnyi baruhukira no kuba bakwambarira (Dressing Rooms), kubaka akabari n’indi myanya izakenerwa kugira ngo iyi sitade ibe yujuje ibisabwa kugira ngo ibe mpuzamahanga.
Amafaranga yo kubaka iki kibuga kiri ku rwego mpuzamahanga yakusanyijwe na kapiteni w’ikipe y’igihugu, Eric Dusingizimana mu bihugu bitandukanye nk’u Bwongereza nyuma yo guca agahigo ko kumara amasaha 51 aterwa udupira twa Cricket (batting) akandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi (Guinness World Records).
Ubwo duheruka kuganira nawe, Dusingizimana usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket ariko akaba yaranarangije kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi (Engineering), yabwiye Inyarwanda ko igihe iki kibuga kizaba cyuzuye u Rwanda rushobora kubona amahirwe yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye ubundi yaberaga mu bihugu nka Uganda, Afurika y’Epfo n’ibindi.
Kubaka iki kibuga muri rusange bizatwara miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika (1.200.000 US$) asaga na miliyoni 930 z’amafaranga y’u Rwanda (930.000.000 FRW) ariko icyiciro cya mbere cyonyine kikazatwara ibihumbi 779 (779.000 US$) by’amadolari asaga miliyoni 609 z’amafaranga y’u Rwanda (609.000.000 FRW).
Iyo uvuye mu muhanda wa Kicukiro urenga gato isoko rya Gahanga ukamanuka uyu muhanda ugana kuri iyi sitade
Mbere yo kubona mu kibuga ubanza guhitira kuri iyi nyubako
Ukinjira mu marembo uhabona ikibuga kifashishwa muri "Batting" hamwe mu hakorewe "I am Back" Indirimbo ya Jay C yafatanyijemo na Bruce Melodie
Ubwatsi bugize ikibuga ni ubuterano ariko buboneka bigoranye
Urebye ubona imirimo isigaye ari ukunogereza neza inyuma
Ni ikibuga cyegereye ingo z'abaturage
Inkengero za sitade naho haba hatsindagirwa
Ibyumba bizakenerwa byose birimo aha
Ni ikibuga kinini bihagije
Imirimo yo kuhira ikibuga
Iyubakwa ry'ikibuga ryagonze intsina bazigirira impuhwe kuko ntacyo zizabangamira abakinnyi
Imashini zabugenewe mu gutunganya ibibuga
Inzobere mu bijyanye no kubaka ibibuga baba bagenzura buri kimwe
Iyo wicaye ureba mu kibuga ugasa naho uhindukira ureba ku nyubako
Kuwa 13 Gicurasi 2016 ni bwo Eric Dusingizimana yaciye agahigo ku kumanara amasaha 51 akina Cricket
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO