Kimwe mu bintu bikomeye kandi bihabwa umwanya cyane muri Groupe Scolaire Shyogwe, RAJEPRA iri imbere. Isengeramo benshi mu banyeshuri biga muri iri shuri ndetse ifite korali Ubumwe imaze gukora alubumu imwe y’amajwi n’amashusho.
Twasuye RAJEPRA ku cyumweru tariki 08/10/2017 ngo turebe aho igeze, uko ibayeho ndetse n’akari ku mutima w’abanyeshuri basengeramo cyane cyane ngo tunamenye aho korali Ubumwe igeze mu ivugabutumwa muri rusange. Iyo urebye usanga abanyeshuri bakiri bato ariko bagaragaza gukunda ivugabutumwa, kuririmba no gukora indi mirimo itandukanye muri RAJEPRA.
Pasiteri TWAHIRWA Emmanuel uyobora abasengera muri RAJEPRA G.S Shyogwe
Aba banyeshuri kandi bafite umuyobozi ubayobora mu buryo bw’umwuka, pasiteri Twahirwa Emmanuel, avuga ko hari byinshi cyane Imana imaze kungura RAJEPRA ya G.S. Shyogwe mu myaka irenga 10 ahamaze ndetse ngo korali Ubumwe irateganya gusohora alubumu ya 2 nyuma y’iya mbere yiswe “ICYO WAREMEWE”
Abanyeshuri mu materaniro
Tutarambiranye, ushobora kureba incamake y’amateraniro ya RAJEPRA muri G.S Shyogwe yo kuri iki cyumweru ku itariki 08/10/2017 ndetse n’ibyo bamwe mu banyeshuri basengera muri RAJEPRA baganiriye na INYARWANDA.
TANGA IGITECYEREZO