Byari bimaze iminsi bivugwa ko umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys agiye gukora ubukwe, ibyari inkuru byamaze kuba impamo kuri ubu uyu muhanzi wo muri Urban Boys yamaze gusezerana imbere y’amategeko na Niyonizera Judith bemeranyije kurushinga.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta hagati ya Safi Niyibikora uzwi nka Safi Madiba muri muzika ndetse na Niyonizera Judith wabereye mu mujyi wa Kigali ku murenge wa Remera kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, aho umutekano wari wakajijwe cyane ku buryo byari bigoye ko utatumiwe abasha kwinjira muri uyu muhango.
Uku gukaza umutekano ni nako byitezwe ko biri bugende mu muhango wo gusaba no gukwa utegerejwe kuba ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 cyane ko abasore b’ibigango baba barinze umutekano w'ahabera uyu muhango bahawe inshingano zo kugenzura niba uwinjira wese yaratumiwe muri ubu bukwe bwa Safi.
REBA AMAFOTO:
Mbere yo kwinjira mu cyumba basezeraniramo Riderman wari umubyeyi yaganiraga n'umuhungu we Safi MadibaAbageni batega amatwi impanuro z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'UmurengeRwasa wasigiwe igifunguzo na Safi Madiba nawe yari ahariSafi na Judith mu murengeSafi Madiba arahirira kuzabana akaramata na JudithSafi asinyira ibyo amaze kurahiriraJudith Niyonizera asinyira isezerano agiranye na SafiBashimira umuyobozi w'abasezeranyijeAbageni n'ababyeyi bafatanye ifoto y'urwibutsoSafi na Judith bafatana ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO