Kigali

Miss Rwanda Iradukunda Elsa ageze kure urugendo rwe ku mugabane w'u Burayi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/09/2017 7:51
1


Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe ku cyumweru tariki 24/9/2017 yerekeza mu Budage i Frankfurt mu mujyi wa Boppat aho yahereye urugendo rwe ruzasozwa tariki ya 29/11/2017.



Mu mujyi wa Boppat yari yagiye gusura umwe mu bafatanyabikorwa w’igikorwa cya Miss Rwanda nkuko yari yanabyemerewe atsindira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda. Miss Iradukunda Elsa yerekeje i Burayi mu ndege ya SN Brussels, yabanje guca i Brussels aho yafashe igihe gito mbere yuko afata indi ndege yerekeza Frankfurt. Akigera ku kibuga cy’indege cya Frankfurt yahise yerekeza kuri hotel yari yateguriwe.

miss rwandaMiss Rwanda mu biganiro na Mayor wa Boppat

Akigera muri Boppat yahuye n’abayobozi muri uruganda yari agiye gusura ndetse agira n’amahirwe yo guhura na Mayor wa Boppat aho bagiranye ibiganiro. Umwe mu bari baherekeje Mayor wa Boppat ndetse n’abandi bafatanyabikorwa babo bahise bifuza kuza mu Rwanda mu minsi iri imbere dore bahise bagira igitekerezo cyo kuba bahubaka Hotel mu gihe kiri imbere. Iki gitekerezo cyaje nyuma y'aho Boppat ari umujyi w’ubukerarugendo kandi bakaba barasobanuriwe bakamenya neza ko u Rwanda narwo ubukererugendo buri hejuru, Miss Iradukunda Elsa abasobanurira yifashishije imfashanyigisho yahawe na RDB abereka ibice nyaburanga by'u Rwanda.

miss rwandamiss rwandamiss rwanda

Miss Rwanda atemberezwa ibice binyuranye by'aka gace

Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwa Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, nk’umushyitsi yatemberejwe ibice nyaburanga by’ahantu hatandukanye hazwi mu mateka y’u Budage nka Deutsched Eck muri Coblence na River corner.

Bukeye bwaho ku munsi wa gatatu Miss Rwanda 2017 yagiranye ibiganiro byihariye n'umuyobozi mukuru w'ishami ry'ikoranabuhanga muri Minisiteri y'imari,ubwikorezi n'ubuhinzi (Director General of the department of innovation; technology and digital transformation muri ministry of economic affairs, transport,agriculture and viniculture) muri Rheinland pfalz (Renaniparatina) aho bamweretse uburyo bakorana n'u Rwanda neza ndetse bamwereka ko bishimiye gukorana na leta y'u Rwanda. Aha bamubwiyeko u Rwanda rufite amahirwe kuba ruyobowe neza ikindi akaba ari igihugu gifite umutekano n’amahoro.

miss rwandamiss rwanda

Miss Rwanda aganira n'uyu muyobozi wo muri Renaniparatina

Muri ibi biganiro banaganiriye cyane cyane ku bijyanye n'ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ari nacyo cyatwaye umwanya munini w’inama bakaba barashimishijwe n’urwego bigezeho na cyane ko Miss Iradukunda Elsa yari yitwaje bimwe mu bikorerwa mu Rwanda. Aba bayobozi batunguwe no kumva ko bikorerwa mu Rwanda banamwemerera ko hazarebwa uburyo muri ‘Delegation’ zimwe ziva mu Rwanda zijyayo hakwiyongeraho na ba rwiyemezamirimo bato bo mu Rwanda kugira ngo bagire ibyo bigira mu Budage.

Miss Rwanda 2017 ntiyari kuhava nabo atabahaye ndetse atanabasobanuriye ku bwiza bw’igihugu cy'u Rwanda aho yifashishije imfashanyigisho yahawe na RDB abereka ibice nyaburanga by’u Rwanda ndetse bamwemerera ko bitarenze umwaka utaha bazaba basuye u Rwanda. Iradukunda Elsa yavuye muri iyo nama yerekeza ku kibuga cy’indege gufata indege imwerekeza muri Berlin aho agiye muri gahunda zitandukanye harimo no gukomeza kwerekana ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kwerekana ibyiza byigihugu cy'u Rwanda.

Ku munsi wa kane w’urugendo rwe Miss Rwanda 2017 yari ari i Berlin yahuye na Monika fuhr (head of department of federal affairs akaba na permanent representative of the plenipotentiary for federal and Europe affairs) aho yishimiye cyane ibikorwa Nyampinga yakoze harimo icyo kuvuza amaso abantu 200. Usibye ibi ariko baganiriye cyane ku bijyanye na n'ibikorerwa mu Rwanda kimwe naho iyi gahunda igeze kuri ubu. Uyu muyobozi yanashimishijwe ndetse atungurwa no gusanga imyenda Nyampinga yari yambaye harimo iyakorewe mu Rwanda.

miss rwandamiss rwandamiss rwandamiss rwandamiss rwandaMiss Rwanda ageze i Berlin aho yagiranye ibiganiro na Monika fuhr

Usibye ibi bikorwa Nyampinga w’ u Rwanda 2017 yahuye na bamwe mu banyarwanda baba muri Berlin aho baganiriye cyane ku buryo bwo kuba Abanyarwanda baba i Burayi bifuza ibikorerwa mu Rwanda babibona mu buryo bworoshye. Aba banyarwanda bananejejwe n’ibikorwa Nyampinga w’u Rwanda amaze gukora bamubwira ko bamuri inyuma mu byo arimo cyane cyane mu irushanwa rya Miss World 2017 azitabira.

miss rwandaMiss Rwanda yahuye na bamwe mu banyarwanda baba muri Berlin

Uyu mukobwa n’ikipe bari kumwe barava mu Budage berekeza muri Sweden aho urugendo rwe ruzaba rukomereje.

AMAFOTO: MISS RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoro 7 years ago
    mumbabarire njye ndavuga ukuri kuriyonkuru ya miss, urwanda turibeza pe kandi turigutera imbere ariko abobantu mashinzwe amatora ya missa bagakwiye kuvaho, niba nta ruswa iba muri miss rwanda ministre wumuco yarakwiye kubihagarika, murwanda harabakobwa beza banateye neza kandi bashoboye nakazi kibyo batorewe kuva uwo yatorwa yakoze iki? ntacyo amaze none nareta iriguta amafaranga yabo ngobarafasha miss ubwose singaho umwaka urashize ibyo yarahiye yarabikoze? usibye umujinya twe banyarwanda tubabazwa nokuba ministre yabaho agahembwa atazi kureba umuco, cyangwa ngo nawe amenye icyo yatorewe nuko rero elsa ntacyo amariye urwanda, jori niwe warukwiriye kuba miss yangwa nabandi bafite ubwobuhanga bwokubaka urwanda kandi bajye barahira ibyobashoboye uretse amaco yinda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND