Miss Iradukunda Elsa, Nyampinga w'u Rwanda ari kubarizwa i burayi aho yajyanywe na gahunda zitandukanye zirimo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), akazava kuri uyu mugabane yerekeza mu Bushinwa mu irushanwa rya Nyampinga w'isi w'umwaka wa 2017 (Miss World 2017).
Miss Rwanda Iradukunda Elsa yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Nzeli 2017 yerekeza i burayi aho azazenguruka ibihugu binyuranye by'uyu mugabane yamamaza ibikorerwa mu Rwanda. Ishimwe Dieudonne umujyanama wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yabwiye itangazamakuru ko uyu mukobwa (Iradukunda Elsa) yageze amahoro i Frankfurt mu gihugu cy'u Budage ari naho azahera ibikorwa byamujyanye.
Biteganyijwe ko Miss Iradukunda Elsa azava mu Budage yerekeza mu Bubiligi, mu Buholandi, Suède n’u Bufaransa, nyuma yaho abone kujya mu Bushinwa muri Miss World aho azaba ahatanira ikamba n'abakobwa bagera ku 129 bitabiriye irushanwa Miss World 2017. Ubwo yashyikirizwaga na MINISPOC ibendera ry'igihugu nk'ikimenyetso cy'uko agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga, Miss Iradukunda Elsa yabwiye abanyamakuru ko intego ye ya mbere ari uguhagararira neza igihugu cye.
AMAFOTO
Miss Rwanda Iradukunda Elsa ubwo yari ageze mu Budage
Miss Rwanda Iradukunda Elsa ubwo yari ahagurutse i Kanombe
Miss Mutesi Joly yari yaherekeje mugenzi we Miss Iradukunda Elsa
Abo mu muryango wa Miss Iradukunda Elsa bamuherekeje i Kanombe
AMAFOTO: Rwanda Inspiration Back Up
TANGA IGITECYEREZO