Kigali

Indirimbo ‘Winning Team’ ya Knowless Butera yatangiye gucurangwa kuri Trace Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/09/2017 11:03
2


Muri iyi minsi Knowless Butera ni umwe mu bahanzikazi basa naho bigaruriye imitima y’abakunzi ba muzika. Uyu muhanzikazi kuri ubu ari mu byishimo aho yishimira kuba indirimbo ye ‘Winning Team’ iri gucurangwa kuri televiziyo ikomeye muri Afurika ya Trace Africa ndetse ikaba ifite umwanya wa kabiri muri TOP10.



‘Winning Team’ ni indirimbo Butera Knowless yari amaze iminsi ashyize hanze ndetse yajyanye hanze n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo yagiye hanze nyuma y’iminsi myinshi uyu muhanzikazi yari amaze adakora indirimbo. Ikijya hanze yari irangamiwe n’abatari bake byatumye ikundwa cyane ku isoko rya muzika mu Rwanda n'ahandi hose bacuranga muzika nyarwanda.

Knowless

Knowless Butera indirimbo ye yatangiye gucurangwa kuri televiziyo mpuzamahanga ya Trace Africa

Iyi ndirimbo ‘Winning team’ yatangiye gucurangwa kuri imwe mu ma televiziyo akomeye muri Afurika ya Trace Africa, ibi bigaragaza umusaruro ukomeye w’ibikorwa abahanzi nyarwanda bakomeje gukora cyane ko niba umuziki w’u Rwanda utangiye gucurangwa ku rwego mpuzamahanga ari uko wanatangiye kuzamura urwego rurenga Akarere.

trace

Winning team kuri Trace Africa

Ku bwa  Ishimwe Clement umujyanama wa Knowless Butera yatangaje ko bishimishije kuba umuziki w’u Rwanda watangiye gucurangwa ku rwego mpuzamahanga, ibi binagaragaza ko u Rwanda rutangiye kuzamura izina mu ruhando rw’amahanga. Uyu mujyanama wa Knowless Butera yongeyeho ko usibye kuba iyi ndirimbo itangiye guca kuri iyi televiziyo hari n’indi ndirimbo benda gushyira hanze mu masaha ari imbere.

 REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'WINNING TEAM'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimanahassan7 years ago
    Butera komerezaho kabisa indirimbo yawe uzakomeze ucyinwa no kuri mtv ,,,ntamateka kubona umuhanzi kazi akinwa kuri televisions muza mahanga
  • steveniyo5 years ago
    respect knowless komez ururimbeee....!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND