Eric Mpore ni umusore umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, uyu akaba ari umukunzi wa Diane Nyirashimwe wo muri True Promises na Healing worship team. Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2017 ni bwo uyu musore yageze i Kigali avuye muri Amerika.
Byari ibyishimo bikomeye ubwo Diane yakiraga inshuti ye ku kibuga cy'indege i Kanombe. Diane yari yaherekejwe na bagenzi be baririmbana muri Healing worship team na True Promises ndetse yari hamwe n'izindi nshuti ze ndetse n'abo mu muryango we. Eric Mpore akigera i Kanombe yahoberanye na Diane biratinda na cyane ko bombi bakumburanye cyane.
Eric Mpore ageze i Kigali mu gihe habura iminsi micye akarushingana n'umukunzi we Diane wamamaye mu itsinda True Promises mu ndirimbo Mana Urera n'izindi zitandukanye za True Promises na Healing worship team dore ko ari we ukunze gutera indirimbo nyinshi. Tariki ya 29 Nzeri 2017 ni bwo Diane azasabwa anakobwe n'umukunzi we Eric Mpore. Gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki 30 Nzeri 2017 aho Diane na Eric Mpore bazambikana impeta y'urudashira bagasezerana kubana akaramata.
REBA AMAFOTO UBWO DIANE YAKIRAGA ERIC MPORE
Diane (iburyo) yari afite amatsiko menshi yo kwakira umukunzi we
Hano bari bategereje Eric Mpore
Diane i Kanombe ategereje Eric Mpore
Birumvikana Diane ntiyari kujya i Kanombe atitwaje ururabo rwo guha umukunzi we
Tresor musaza wa Diane nawe yari i Kanombe
Eric Mpore na Diane bahoberanye biratinda
Eric Mpore n'ururabo yahawe n'umukunzi we
Diane ibyishimo byari byamurenze nyuma yo guhura n'umukunzi we
Bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO