Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi Khalfan yakoze indirimbo yise Love, iyi akaba yarayikoranye n’umuhanzikazi Marina. Nyuma y’igihe gito aba bombi bakoze iyi ndirimbo bahise bashyira hanze amashusho yayo. Amashusho yakozwe anatunganywa na Bangenzi Bernard.
Muri aya mashusho harimo inkuru y’umukozi wo mu rugo uca inyuma umukoresha we agakundana n’umufasha we, iyi ndirimbo irangira umukoresha afashe neza umukozi we n’umufasha we bavuye gutemberana bigaragara ko bari mu rukundo.
Iyi ndirimbo ni iya kabiri aba bombi bahuriyemo cyane ko banahuriye muri ‘Too Much’ ya Jay Polly ariko yahuriwemo n’abahanzi benshi banyuranye barimo na Urban Boys, Uncle Austin, Bruce Melody kimwe na Khalfan ndetse na Marina.
TANGA IGITECYEREZO